English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Gakenke:Abantu bataramenyekana batwitse moto y'umuyobozi w'ishuri

Abagizi ba nabi bataramenyekana bateye urugo rw'umuyobozi w'ishuri ribanza rya EP Muhondo witwa Birege Malachie bamwiba moto ndetse bayitwikira hafi y'urugo rwe.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu bibera mu Mudugudu wa  Nkesi mu Kagali ka Muhondo Mu Murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge Muhondo Gasasa Evariste yatangaje ko kugeza ubu RIB yatangiye iperereza ngo hafatwe ababigizemo uruhare.

Ati"Birega Malachie hari ahantu yabikaga moto yagendagaho abantu bataramenyekana baza kuyikuramo bayitwikira nko muri metero 800 uvuye aho hantu.

Uyu muyobozi yasabye abaturage ko bakwirinda gufata ibintu bitari ibyabo bakareka ubugome n'ubugizi bwa nabi.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYO KURANGISHA IBYANGOMBWA BYA MOTO BYATAKAYE BYANDITSEHO HATEGEKIMAMA Eric

Nyanza:RIB yataye muri yombi umuyobozi w'ishuri ucyekwaho kwiba ibiryo by'abayeshuri

Gakenke:Abantu bataramenyekana batwitse moto y'umuyobozi w'ishuri

Imodoka 90 na Moto 450 zigiye gutezwa cyamunara

DRC: Abantu 30 bashimuswe n'abantu bataramenyekana



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-21 09:35:40 CAT
Yasuwe: 78


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/GakenkeAbantu-bataramenyekana-batwitse-moto-yumuyobozi-wishuri.php