Nyanza:RIB yataye muri yombi umuyobozi w'ishuri ucyekwaho kwiba ibiryo by'abayeshuri
Mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Mukingo haravugwa inkuru y'umuyobozi n'umuzamu w'ishuri batawe muri yombi bakekwaho kwiba ibiribwa by'abanyeshuri .
Amakuru avuga ko aba bombi bakoreraga ikigo cy'amashuri abanza cya Nyakabuye mu Karere ka Nyanza, aba bafashwe mu masaha akuze yo ku wa kabiri tariki ya 24 Kamena.
Uyu muyobozi witwa Jean de Dieu n’umusaza w’imyaka 62 warindaga iryo shuri, nibo bakurikiranyweho iki cyaha.
Amakuru avuga ko uwo musaza akimara kubyiba yahise abijyanira umucuruzi wo muri ako gace. Akimara gufatwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, yavuze ko umuyobozi w’ishuri ariwe ngo wamwohereje kuko ngo n’urufunguzo rw’ahabikwa ibyo biribwa yaruhawe n’umuyobozi w’ikigo.
Amakuru avuga ko uwo muzamu yafatanywe umufuka w’umuceri, umufuka w’akawunga n’ibindi.
RIB yahise ifata uwo muyobozi w’iki kigo, n’umuzamu ndetse n’uwo mucuruzi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show