Ngororero:RIB yataye muri yombi Babiri barimo n'umuyobozi ushinzwe ibikorwaremezo mu Karere
Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB ,kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Kamena rwatangaje ko rwataye muri yombi Umuyobozi ushinzwe ibikorwaremezo,imyubakire n'ubutaka mu Karere ka Ngororero ari kumwe na Mutabazi Celestin,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyange.
RIB ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yatangaje ko aba bombi bakurikiranyweho ibyaha byo gusaba no kwakira indonke no gukoresha inyandiko zitavugisha ukuri ku mitungo y'abaturage yangijwe igihe hasanwaga umuhanda Rambura-Nyange.
Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kabaya mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa kugirango ishikirizwe ubushinjacyaha.
RIB irongera kuburira abitwaza imirimo bakora bakishora mu byaha ko babireka,inashima abatanga amakuru kuri ruswa n'indi mikorere idahwitse kuko bibangamira iterambere ry'igihugu.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show