English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ngororero:RIB yataye muri yombi Babiri barimo n'umuyobozi ushinzwe ibikorwaremezo mu Karere 

Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB ,kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Kamena rwatangaje ko rwataye muri yombi Umuyobozi ushinzwe ibikorwaremezo,imyubakire n'ubutaka mu Karere ka Ngororero ari kumwe na  Mutabazi Celestin,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyange.

RIB ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yatangaje ko aba bombi bakurikiranyweho ibyaha byo gusaba no kwakira indonke no gukoresha inyandiko zitavugisha ukuri  ku mitungo y'abaturage yangijwe igihe hasanwaga umuhanda Rambura-Nyange.

Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kabaya mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa kugirango ishikirizwe ubushinjacyaha.

RIB irongera kuburira abitwaza imirimo bakora bakishora mu byaha ko babireka,inashima abatanga amakuru kuri ruswa n'indi mikorere idahwitse kuko bibangamira iterambere ry'igihugu.



Izindi nkuru wasoma

Nyanza:RIB yataye muri yombi umukozi wo mu rugo ukekwaho kwiba umwana

ITANGAZO RYA CYAMUNAYA Y'IMITUNGO ITIMUKANWA IHEREREYE GASABO MURI KIGALI

ITANGAZO RYA CYAMUNAYA Y'IMITUNGO ITIMUKANWA IHEREREYE GASABO MURI KIGALI

Abasirikare 50 barimo na ba Ofisiye ba RDF basoje amasomo muri Uganda

Davido yakoze ubukwe bw'amateka bwitabwirwa n'abarimo Perezida(Amafoto)



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-26 16:36:00 CAT
Yasuwe: 34


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/NgororeroRIB-yataye-muri-yombi-Babiri-barimo-numuyobozi-ushinzwe-ibikorwaremezo-mu-Karere-.php