Polisi y’u Rwanda yakiriye itsinda ry’intumwa zaturutse mu Bushinwa.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Ugushyingo 2024, yakiriye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, itsinda ry’intumwa zaturutse mu Bushinwa.
Iri tsinda riyobowe na Yu Liangyong, Umuyobozi Mukuru wungirije w’ishami rishinzwe umutekano rusange mu ntara ya Hunan, riri mu ruzinduko mu Rwanda rugamije gushyiraho ingamba z’ubufatanye burambye mu bijyanye n’umutekano.
IGP Namuhoranye yabashimiye ku bw’uru ruzinduko, avuga ko ari ingenzi mu rugendo rwo kubaka ubufatanye.
Ati “Uru ruzinduko ni ingenzi mu nzira twiyemeje y’ubufatanye n’inzego zishinzwe kugenzura iyubahirizamategeko mu rwego rwo guharanira isi itekanye. Ndashimira ubuyobozi bw’ibihugu byacu byombi bwashyizeho umusingi wadufashije kugirana imikoranire nk’iyi.”
Yagaragaje ko uru ruzinduko ari n’ umwanya mwiza wo gusangira ubunararibonye no gushyiraho ingamba z’ubufatanye mu by’umutekano n’ibikorwa bya Polisi.
IGP Namuhoranye yashimangiye ko Polisi y’u Rwanda yiyemeje kandi yiteguye kugirana ubufatanye n’ishami rishinzwe umutekano rusange mu Ntara ya Hunan mu ngeri z’ibikorwa bitandukanye bifitiye inyungu impande zombi, nk’umufatanyabikorwa wizewe.
Yu Liangyong mu ijambo rye yavuze ko uru ruzinduko rugamije gufatira hamwe ingamba zo gukomeza ubufatanye bw’inzego z’umutekano hagati y’igihugu cye n’u Rwanda.
Ati” U Bushinwa n’u Rwanda bisangiye kuba ari ibihugu byombi bifite umutekano w’icyitegererezo ku isi. Intara ya Hunan hari byinshi imaze kugeraho mu ngeri zitandukanye z’iterambere.’’
Akomeza agira ati ‘’Twaje hano kugira ngo dushyireho ingamba zizadufasha kubyaza umusaruro umusingi washyizweho n’abayobozi b’ibihugu byacu binyuze mu bufatanye bw’inzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko mu bijyanye n’amahugurwa, kongera ubushobozi bw’abakozi no guhererekanya integanyanyisho z’amahugurwa n’abarimu, mu rwego rwo kurushaho gushimangira umubano n’ubufatanye.”
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show