English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rusizi: Yapfiriye muri Kasho ya Polisi ya Kamembe.

Umurenge wa Kamembe, ho mu karere ka Rusizi, haravugwa inkuru y’umugabo wari watawe muri yombi, akajyanwa gufungirwa kuri muri kasho ya Polisi akaba ari naho yasazwe  yiyahuriryemo agapfa.

Iremaharinde Ibrahim wo mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Gihundwe, Umurenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi niwe bikekwa ko yiyahuye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi yemeje ko umugabo wari ufungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamembe, yasanzwe yiyahuye arapfa.

Iremaharinde yari yajyanywe kuri Sitasiyo ya Polisi ku i saa saba z’ijoro ryo ku wa 20 Ugushyingo 2024, akurikiranweho icyaha cyo guteza umutekano muke ubwo yarwanaga n’umugore we.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Karekezi Twizere Bonaventure  avuga ko uwo mugabo yiyahurishije umushumi yari ahambirije ipantalo yari yambaye.

Ati “Nibyo, Ibrahim w’imyaka 29 wari wafashwe azira guteza umutekano muke no gukubita uwo bashakanye, yitabye Imana nyuma yo kwimanika muri kasho ya polisi ya Kamembe akoresheje umushumi yarahambirije ipantalo yariyambaye.’’

Rimwe na rimwe hakunze kumvikana bamwe mu bafungwa bakurikiranwaho ibyaha baba bari mu makasho ugasanga bagize umugambi mubisha wo kwiyahura.



Izindi nkuru wasoma

Erling Haaland yongeye amasezerano azamugeza muri 2034 nk’umukinnyi wa Manchester City.

Amakuru mashya: Uburundi bwemeje ko hari ingabo zayo zapfiriye muri Congo.

Abapolisi b’Abanyarwandakazi ku isonga mu butumwa bw’amahoro bwa LONI.

Umuhanzikazi Vestine yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we ukomoka muri Burkina Faso.

Rubavu: Polisi yafashe imodoka zo muri DRC zipakiye imyenda n’ibindi bicuruzwa bya magendu.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-22 10:38:39 CAT
Yasuwe: 72


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rusizi-Yapfiriye-muri-Kasho-ya-Polisi-ya-Kamembe.php