English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Kagame yakiriye umunyarwenya wikirangirire ku rwego rw’isi.

Umunyarwenya akaba n’icyamamare kuri televiziyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Steve Harvey, umaze iminsi mu Rwanda yatangaje ko yahuye na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Steve, yashimye Perezida Kagame, ku bw’imbaraga no kwicisha bugufi bimuranga.

Ati “Igihamya cy’ubudaheranwa bw’u Rwanda no kubabarira.”

Steve Harvey w’imyaka 67 mu kiganiro yagiranye na People Magazine yatangaje ko mbere yo kwamamara yamaze igihe kigera ku myaka itatu ntaho kuba agira, ngo yararaga mu modoka ye yo mu bwoko bwa Ford Tempo, yakenera koga agacunga kuri sitasiyo ya esanse cyangwa muri hoteli akogera muri lavabo. Kugira ngo ajye mu bitaramo by’abanyarwenya, Steve Harvey byamusabaga kwiba esanse.

Aati “Byari ibihe bibi cyane, byari bibabaje cyane. buri muntu agira igihe asubiza amaso inyuma, akitotomba akumva arambiwe. Byambayeho kenshi.”

Mu nzozi ze Steve Harvey yumvaga ashaka kuba umunyarwenya. Yavuze ko we atigeze na rimwe atekereza ko n’ubwo yumvaga ashaka kuba umunyarwenya wabigize umwuga ariko ngo urwego agezeho atigeze na rimwe atekereza ko yarugeraho.

Mu mwaka wa 1993 nibwo Steve Harvey yataramiye mu gitaramo cyabereye muri Apollo Theater, inzu y’ibirori iherereye muri Manhattan muri New York, icyo gitaramo nicyo cyabaye intangiriro y’ukumenyekana kwe.

Amazina ye yose ni Broderick Stephen Harvey, yavukiye Welch, West Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Afite abana 7, harimo batatu batari abe b’amaraso. Yashakanye na Marcia Harvey muri 1980 batandukana nuri 1994.

Muri 1996 yashakanye na Mary Shackelford baza gutandukana muri 2005. Muri 2007 yashakanye na Marjorie Bridges ari new bakibana kugeza ubu.

Steve yamenyekanye cyane muri filime Love Doesn’t Cost a Thing yakinnye ari umubyeyi wa Nick Cannon. Niwe kandi wanditse filime nka Act Like a Lady na Think Like a Man nawe akinamo.

 Uyu mukinnyi wa wa filime ndetse akaba n’umunyarwenya wabigize umwuga, kuri ubu amafaranga atunze abarirwa muri $100,000,000.



Izindi nkuru wasoma

Perezida wa Sena Dr. Kalinda François Xavier, yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Turukiya.

Perezida Macron, yasabye ibiganiro byo mu rwego rwo hejuru hejuru hagati y’u Rwanda na RDC.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yahagarariye Perezida Paul Kagame muri Mozambique.

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Nigeria Bola Ahmed Tinubu.

Mu by’ukuri Perezida Kagame aratinyitse pe! - Umuhanzikazi Butera Knowles.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-20 15:39:33 CAT
Yasuwe: 57


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-Kagame-yakiriye-umunyarwenya-wikirangirire-ku-rwego-rwisi.php