English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Meteo Rwanda: Imvura y’amahindu n’umuyaga udasazwe biteganyijwe mu mpera z’Ugushyingo.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu mpera z’Ugushyingo 2024 hateganyijwe imvura iri hejuru y’ikigero cy’isanzwe igwa mu bice byose by’Igihugu.

Meteo Rwanda yanagaragaje ko muri iki gihe hazaba hari umuyaga ufite umuvuduko uri hejuru mu Karere ka Nyaruguru, Huye na Nyamagabe ndetse no mu bindi bice by’Igihugu.

Ni itangazo rya shyizwe hanze na Meteo Rwanda kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 20 Ugushyingo 2024, aho ryagaragaje ko mu gice cya gatatu cy’ukwezi k’Ugushyingo 2024, kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 30 Ugushyingo, mu Rwanda hateganyijwe ingano y’imvura iri hagati ya milimetero 50 na milimetero 200.

Abaturage basabwe gukaza ingamba zo kwirinda ibyago bishobora guterwa n’imvura nyinshi n’umuyaga mwinshi uteganyijwe muri iki gihe.



Izindi nkuru wasoma

Meteo Rwanda: Imvura y’amahindu n’umuyaga udasazwe biteganyijwe mu mpera z’Ugushyingo.

Imvura y’amahindu imaze gutwara ubuzima bw’abantu barenga 62.

Kigali: Imvura y'amahindu n’inkuba bimaze gutwara ubuzima bw’abana 5 mu gihe k’iminsi ibiri y

Kubera imvura y’amahindu yatumye umukino wahuzaga APR FC na Gasogi United usubikwa.

Meteo Rwanda: Menya ahateganijwe imvura y’amahindu izamara iminsi 4 igwa ubudahita.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-21 07:49:53 CAT
Yasuwe: 5


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Meteo-Rwanda-Imvura-yamahindu-numuyaga-udasazwe-biteganyijwe-mu-mpera-zUgushyingo.php