Kamonyi: Operasiyo idasazwe yasize 8 batawe muri yombi barimo n’itsinda ry’ibihazi.
Muri Operasiyo idasazwe yo guhiga bukware yakozwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi yasize abantu umuni bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko batawe muri yombi. Iki gikorwa cyamaze iminsi ibiri.
Uyu mukwabo udasanzwe wakozwe kuva kuri uyu wa mbere kugera mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ugushyingo 2024 mu mirenge wa Rukoma, Ngamba na Kayenzi.
Iyi Operasiyo yabereye umwijima abakora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko, sibo bonyine kuko n’abandi bakora ibikorwa bibi birimo ibihungabanya umutekano n’ituze bya rubanda mu mirenge ya; Rukoma, Ngamba ndetse na Kayenzi babatunzemo itoroshi.
Umuvuguzi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye avuga ko muri iyo Operasiyo yakozwe na Polisi ku bufatanye na bamwe mu baturage, hakaba hamaze gutabwa muri yombi abantu 8.
Avuga ko mu bamaze gutabwa muri yombi muri iyi minsi ibiri barimo; Abagabo n’Abasore umunani 8 bakoraga ubu bucukuzi ndetse bakagaragara mu bindi bikorwa bitandukanye bihungabanya umutekano.
Yagize ati: “Abakora ubwo bucukuzi butemewe mu mirima y’abaturage n’ibirombe byahagaritswe, bigize ibihazi, aho akenshi usanga bitwaza n’imbwa, uje kubabuza ntibatinye kumuhohotera rimwe na rimwe bitwikiriye ijoro bagatega n’abaturage bakabambura.”
Muri abo batawe muri yombi barimo; Umusore w’imyaka 24 ukekwa no mu bindi bikorwa bikomeye byo guhungabanya umutekano birimo gukubita no gukomeretsa akoresheje umuhoro. Harimo kandi undi mugabo w’imyaka 31 nawe ucyekwa gushora akoresha abandi bakozi muri ubwo bucukuzi butemewe n’amategeko.
SP Emmanuel Habiyaremye, avuga ko abatawe muri yombi, banafatanywe bimwe mu bikoresho bakoreshaga muri ubwo bucukuzi harimo ibitiyo n’umunzani.
Akomeza avuga ko Polisi y’u Rwanda ishimira abaturage bakomeje gutanga amakuru kuri aba bantu bagafatwa anasaba buri wese kuba ijisho rya mugenziwe no gutangira amakuru neza kandi ku gihe kugira ngo hakumirwe icyaha kitaraba.
Abatawe muri yombi muri iyo mirenge, bamwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rukoma, abandi bari ku ya Kayenzi mu gihe abandi bazanywe gufungirwa kuri Sitasiyo ya Gacurabwenge.
Nsengimana Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show