English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

 Polisi yataye muri yombi umusaza wakoze Jenoside  ariko agatoroka nyuma yo kwihinduranya.

Polisi ikorera mu karere ka Nyanza  yataye muri yombi umusaza w’imyaka 62 wari warahinduye amazina yihishahisha, yaranabihamijwe n’inkiko gacaca gukora jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Uwihoreye Venant w’imyaka 62, akomoka mu cyahoze ari komini Karambo muri Segiteri Rugazi muri serile Masinde ubu ni mu Murenge wa Musebeya mu kagari ka Sekera mu Mudugudu wa  Rugazi mu Karere ka Nyamagabe, akaba yafatiwe mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Kigoma mu kagari ka  Mulinja mu Mudugudu wa Burambi.

Uyu  Uwihoreye Venant yahinduye amazina yitwa Ramazani Yusufu akekwaho yakatiwe n’inkiko gacaca imyaka 30 ahita acika ahungira mu karere ka Nyanza aho yabaye mu mirenge itandukanye.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel HABIYAREMYE yemeje ayamakuru avuga ko bafashe uriya musaza wahamijwe kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Ati ‘’Yatwawe kuri sitasiyo ya Polisi ya Muyira mu gihe ategereje kujyanwa muri gereza kurangiza igihano.”



Izindi nkuru wasoma

Nyamasheke: Icyakurikiye nyuma yuko umusore atwitse inzu y’ababyeyi be igashya igakongoka.

Ikihishe inyuma y’ifungwa ry’amashuri yose muri Sudani y’Epfo.

Kamonyi: Umusaza w’imyaka 68 yishwe by’agashinyaguro.

U Rwanda rusaba RDC gushyigikira inzira z’amahoro muri Congo. Ibyo Amb. Ernest yeretse Loni.

Icyakurikiyeho nyuma yuko umugore atawe muri yombi azira gukata igitsina cy’umugabo we.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-26 10:21:25 CAT
Yasuwe: 66


Comments

By Paul nzayisenga on 2024-12-28 01:47:20
 Nitwa nzayisenga paul gicumbi rushaki ndasaba ubuvugizi bwokurenganurwa ibitaro bikuru bya gicumbi umuganga witaga kumwana wanjye yaramwishi akoreshejo sonde azishira mumiyoboro yibihaha aho kuyishira mumiyoboro yigifu nyuma yokugirana amakimbirane



Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Polisi-yataye-muri-yombi-umusaza-wakoze-Jenoside--ariko-agatoroka-nyuma-yo-kwihinduranya.php