Kayonza: Abakozi 3 b’Akarere batawe muri yombi bakekwaho kunyereza miliyoni 67Frw
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abakozi batatu b’Akarere ka Kayonza barimo na rwiyemezamirimo bakekwaho kunyereza umutungo wa Leta ungana na miliyoni 67Frw.
Mu batawe muri yombi harimo Mbasha David wari Umuyobozi w’imirimo rusange mu karere, Kayigire Anselme wari Umuyobozi ushinzwe Imari mu Karere na Nzaramyimana Emmanuel wari rwiyemezamirimo ufite Ikigo cy’Ubwubatsi yitwa E.T.G Ltd.
Hanatawe muri yombi kandi Sibomana Charles wari usanzwe ari umukozi ushinzwe ingengo y’imari mu Karere ka Kayonza.
Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry, yatangaje ko bariya bayobozi bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta mu gihe Nzaramyimana Emmanuel we akurikiranyweho icyaha cy’ubufatanyacyaha kuri iki cyaha.
Yabwiye ikinyamakuru Igihe ati: “Barakekwaho kuba barakoze iki cyaha mu bihe bitandukanye mu 2022. Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko bishyuye ikigo kitari cyo arenga miliyoni 67 Frw ihagarariwe na Nzaramyimana Emmanuel wahise ayabikuza kandi ataramugenewe.’’
Abafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Nyarugenge mu gihe dosiye yabo yoherejwe mu Bushinjacyaha ku wa 26 Werurwe 2025.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show