English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuhanzi Delcat Idengo yashyinguwe mu mvururu: Polisi yarashe yivuganye babiri

Umuhango wo gushyingura umuhanzi Delcat Idengo wabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki 25 Werurwe 2025, mu mujyi wa Beni, wakurikiwe n’imvururu zasabye igitambo cy’abantu babiri, nyuma y’uko Polisi irashe amasasu mu rwego rwo gutatanya agatsiko k’abantu bari batangiye ibikorwa by’urugomo.

Uyu muhanzi, witwa Delphin Katembo Vinyasiki, wamamaye nka Delcat Idengo, yari asanzwe azwiho kuririmba indirimbo ziganjemo ibitekerezo bya politiki, zirimo izibasira umutwe wa M23. Yasanzwe yapfuye mu kwezi gushize kwa Gashyantare 2025, urupfu rwe rukavugwaho byinshi, bamwe bagashinja M23, mu gihe uyu mutwe wagaragaje ko Idengo yapfiriye mu bikorwa by’urubyiruko rwari ruhungabanyije umutekano, ndetse bikemezwa ko yari yambaye impuzankano ya FARDC.

Umuhango wo guherekeza Delcat Idengo wabimburiwe no kumusezeraho bwa nyuma muri sitade y’i Beni, aho abantu benshi bari bitabiriye kugira ngo bamwifurize iruhuko ridashira. Yashyinguwe mu isanduku idasanzwe, ikozwe mu ishusho y’imodoka, igaragaza igihango cye n’ubuzima yari abayemo.

Nyuma yo kumushyingura mu irimbi rya Beni, ibintu byahinduye isura, ubwo itsinda ry’abantu ryatangiraga imyigaragambyo, rifunga imihanda. Ibi byateje ubushyamirane hagati y’aba bantu na Polisi, bikavamo urugomo rwasabye ko inzego z’umutekano zitabara.

Maître Pépé Kavotha, uyobora imiryango itari iya Leta mu mujyi wa Beni, yatangaje ko Polisi yarashe amasasu mu rwego rwo gutatanya aba bantu, bikaviramo abantu babiri gupfa.

Yagize ati  “Umuhango wo gushyingura wagenze neza, ariko ukirangira, agatsiko k’abantu katangiye gufunga imihanda. Polisi yabonye ibintu bigana ahabi, igerageza gutatanya abantu, ni bwo habayeho kurasana, bituma babiri bapfa.’’

Urupfu rwa Delcat Idengo rwakomeje guteza impaka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, dore ko yari umwe mu bahanzi bashyize imbere ubutumwa bwa politiki. Imitingito y’uru rupfu n’imvururu zavutse mu gushyingurwa kwe bigaragaza uburyo urupfu rwe rukomeje kugira ingaruka ku buzima bw’igihugu n’ubutumwa yaririmbaga.

Ibibazo by’umutekano muri Kivu ya Ruguru biracyari ikibazo gikomeye, ndetse urupfu rw’uyu muhanzi rukomeje gukurura impaka hagati y’abashyigikiye ubutumwa bwe n’abamushinja kugira uruhare mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.



Izindi nkuru wasoma

OPERATION: Polisi yafashe abantu 6 bafite litiro 730 za kanyanga n’ibiro 15 by’urumogi

Umuhanzi Delcat Idengo yashyinguwe mu mvururu: Polisi yarashe yivuganye babiri

Nyaruguru: Abayobozi babiri b’Akarere batawe muri yombi, Menya impamvu

Amajyaruguru: Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu 27 bakekwaho ubujura bw’amatungo

Ingabo na Polisi mu murongo w’iterambere: Icyo ibikorwa bizamara amezi 3 bizafasha abaturage



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-26 15:35:06 CAT
Yasuwe: 27


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuhanzi-Delcat-Idengo-yashyinguwe-mu-mvururu-Polisi-yarashe-yivuganye-babiri.php