English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ingabo z’u Rwanda ziri muri UNMISS zambitswe imidali y’ishimwe ku bw’ubutwari n’ubwitange

Ku wa 26 Werurwe 2025, Abasirikare b’u Rwanda bagize Batayo ya Kabiri y’Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (RWANBATT-2) bambitswe imidali y’ishimwe kubera ubwitange n’ubutwari bagaragaje mu kubungabunga amahoro.

Ibirori by’iyambikwa ry’iyo midali byabereye mu Kigo cya Gisirikare cy’Ingabo za Loni cya Malakal, mu Ntara ya Upper Nile. Lt. Gen. Mohan Subramanian, Umuyobozi w’Ingabo za UNMISS, yashimiye Guverinoma y’u Rwanda ku musanzu ifatika itanga mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, anashimira ubunyamwuga n’ikinyabupfura biranga Ingabo z’u Rwanda.

Batayo RWANBATT-2 yahawe imidali ku bw’ubutwari bwaranze abasirikare bayo mu bikorwa bitandukanye, birimo gutabara abakozi ba Loni bari bagiye kwicwa n’inyeshyamba za White Army mu Ntara ya Nassir.

Brig. Gen. Louis Kanobayire, Intumwa Nkuru y’u Rwanda muri Sudani y’Epfo akaba n’Umugaba wungirije w’Ingabo za UNMISS, yashimye uruhare rw’iyo batayo mu gucunga umutekano wa Site y’Abakozi ba Loni yo Kurinda Abasivili ya Malakal (POC) n’ikigo cya gisirikare cya Bunj Company.

Lt. Col. Charles Rutagisha, Umuyobozi wa RWANBATT-2, yavuze ko iyi midali ari intambwe ikomeye, ishimangira iherezo ry’ubutumwa bwabo bw’amezi icyenda. Yashimiye UNMISS, Guverinoma ya Sudani y’Epfo, n’abasirikare boherejwe n’ibindi bihugu ku bufatanye bwabo mu gusohoza neza inshingano.

Iyi midali ni ikimenyetso cy’ishimwe rikomeye ku mbaraga Ingabo z’u Rwanda zakoresheje mu kurinda umutekano, guteza imbere iterambere ry’aho ziri, no gufasha abaturage ba Sudani y’Epfo kubona amahoro arambye.



Izindi nkuru wasoma

Intumwa z’u Rwanda, iza DRC, n’iz’Ihuriro AFC/M23 ziri i Doha

Imirwano yafashe indi ntera: Uko umutekano wifashe muri Centre ya Walikale

DRC isubiye ku cyemezo 2773 cya Loni: Irega u Rwanda ibirego bikomeye

Ubutaka bwimuriweho ibiro by’Akagari: Umuturage arashinja ubuyobozi kutamuha ibyangombwa

Minisitiri Nduhungirehe yagaragarije UN akarengane u Rwanda rukorerwa mu bibazo bya DRC



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-03-27 08:36:31 CAT
Yasuwe: 29


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ingabo-zu-Rwanda-ziri-muri-UNMISS-zambitswe-imidali-yishimwe-ku-bwubutwari-nubwitange.php