Mugore! Kunyara nyuma yo gutera akabariro ni ingenzi, Menya impamvu
Kunyara nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsinda bigira akamaro kanini ku mugore kuko bifasha gusohora udukoko dutera ubwandu bw’umuyoboro w’inkari n’indi myanda yose yinjirira muri icyo gikorwa.
Gukora imibonano mpuzabitsina bituma hari udukoko (microbes) dutera uburwayi tujya mu muyoboro w’inkari. Igihe izo microbes zihari, zirazamuka zikajya mu ruhago rw’inkari ari nabyo bishobora gutera ubwandu bw’umuyoboro w’inkari.
Imyanda kuba yakwinjira mu gitsina cy’umugore ntabwo bituruka gusa ku kuba umugabo yinjije igitsina ahubwo inzobere zitangaza ko no gukoresha intoki mu gihe cyo gutegurana nabyo ngo byinjiza microbes zinyuranye ari nayo mpamvu umugabo aba agomba byibuze gukaraba intoki mbere y’igikorwa cyangwa se umubiri wose, ndetse n’umugore agakaraba.
Iyo umukobwa cyangwa umugore anyaye nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina, bituma za microbes zisohoka mu mubiri nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Sante Plus Mag mu nkuru cyahaye umutwe ugira uti ‘Voici pourquoi vous devez uriner après chaque rapport sexuel !’
Ikindi inzobere zagaragaje ni uko imibonano mpuzabitsina ari inzira ikomeye itera abagore kurwara ubwandu bw’umuyoboro w’inkari ari nayo mpamvu bagirwa inama zo kunyara nyuma yo gukora icyo gikorwa.
Inzobere zitangaza ko umugore aba agomba kunyara akirangiza gukora imibonano mpuzabitsina, yatinda akamara iminota 45.
Ikindi abaganga batangaza ko aho umugabo atandukanira n’umugore ari uko kurangiza k’umugore (l’éjaculation feminine/ female ejaculation) bitabera mu muyoboro w’inkari (urètre /ureter) ari nayo mpamvu gusohora imyanda yose yaba yinjiye mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina bigomba gukorwa ari uko umugore anyaye.
Ubwandu bw’umuyoboro w’inkari burangwa n’iki?
1. Kubabara no kokera uri kunyara
2. Gushaka kujya kunyara cyane kandi wanajyayo ukanyara duke
3. Kuribwa mu kiziba cy’inda no mu gice cy’umugongo cyo hasi
4. Kumva unaniwe cyane ukanahondobera
5. Inkari zinuka, zijimye, rimwe na rimwe hakazamo n’amaraso
6. Iyo mikorobe zigeze mu mpyiko uratengurwa ukagira n’umuriro
Nuramuka ubonye kimwe cyangwa byinshi muri ibi bimenyetso usabwe kwihutira kugana muganga
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show