English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida wa Kiyovu Sports yasuye abafana bayo bafunzwe

 

Perezida w’Umuryango wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Régis "Général", yasuye abafana ba Kiyovu Sports batawe muri yombi nyuma yo gutuka umusifuzi Mpuzamahanga w’umunyarwandakazi Mukansanga Salima .

Ku wa Gatanu, tariki ya 27 Mutarama 2023, ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abafana batandatu bakurikiranyweho gutuka Umusifuzi Mukansanga Salima.

Ibyaha bakurikiranyweho babikoze ku mukino w’Umunsi wa 16 wa Shampiyona Gasogi United yakiriyemo Kiyovu Sports kuri Sitade ya Bugesera tariki 20 Mutarama 2023, ikawunganya 0-0.

Nyuma yo gutabwa muri yombi  Général uyobora ikipe yabo yarabasuye, areba uko bamerewe.

Muri aba bafana bafunzwe barimo abasanzwe bafite amazina azwi muri Kiyovu Sports barimo n’abisiga amarangi y’Icyatsi n’Umweru mu gushyigikira iyi kipe bihebeye.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, aherutse gutangaza ko aba bafana bashinjwa ibyaha birimo gukoresha imvugo zirimo ibitutsi bigize icyaha cyo gutukana mu ruhame ndetse n’icyaha cy’ivangura.

Yongeyeho ko abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo za RIB za Kicukiro, Kacyiru na Remera.

Kiyovu Sports kuri ubu iri ku mwanya wa kane ku rutonde rwa Shampiyona n’amanota 31 irakira APR FC ya gatatu binganya amanota kuri Stade ya Muhanga kuri uyu wa Gatandatu saa Cyenda

 



Izindi nkuru wasoma

Perezida Trump ashyizeho undi musoro mushya uzagira ingaruka zikomeye kuri Canada.

Moise Katumbi yatangaje gahunda nshya yo kweguza Perezida Tshisekedi.

Rayon Sports yanganyije na Musanze FC, ikinyuranyo n'APR FC kiragabanuka.

Rutahizamu w'igikoko wa APR FC yayifashije kwandagaza Kiyovu Sports.

Perezida Kagame yihanangirije DRC mu nama ya EAC-SADC: "Ntawe Ushobora Kutubwira Guceceka"



Author: Chief Editor Published: 2023-01-28 17:06:25 CAT
Yasuwe: 169


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-wa-Kiyovu-Sports-yasuye-abafana-bayo-bafunzwe.php