Perezida Kagame yihanangirije DRC mu nama ya EAC-SADC: "Ntawe Ushobora Kutubwira Guceceka"
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yihanangirije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), ayibutsa ko idashobora gusaba u Rwanda guceceka ku bibazo by’umutekano muke ikomeje guteza mu Karere.
Ibi Perezida Kagame yabivugiye mu nama ihuriwemo n’abakuru b’ibihugu byo mu miryango ya EAC (Umuryango w’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba) na SADC (Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika), yabereye i Dar-es-Salam muri Tanzaniya kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 8 Gashyantare 2025.
Perezida Kagame yagize ati: “DRC ntishobora kutubwira gusa guceceka mu gihe barimo guteza ikibazo cy’umutekano muke ku gihugu cyacu. Ntawe ushobora kutubwira ngo duceceke. Twinginze DRC n’abayobozi bayo kuva kera, twaganiriye ku bibazo bihari, dusaba DRC kubikemura, barabyanga."
Yongeyeho ko inama nk’izi zidakwiriye kuba urujijo cyangwa imishyikirano idatanga umusaruro, ati: "Ntitwongere gukora indi nama imeze nk’izindi nyinshi twagize. Ntidushobora gukomeza guca hejuru y’ibibazo. Ibirimo kubera hariya ni intambara y’amoko imaze igihe kinini, kubuza abantu uburenganzira bwabo, no kugaba ibitero ku Rwanda. Mugomba kumenya no kubaha uburenganzira bw’abantu kandi mugatera intambwe mugakemura ikibazo."
Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rudafite uruhare na ruto mu ntambara irimo kubera muri DRC, ariko ko rugira ingaruka mbi ziterwa n’iyo ntambara.
Ati: "Iyi ntambara yatangijwe na DRC kandi nta ruhare u Rwanda rwayigizemo. Yarazanywe gusa ishyirwa ku bitugu byacu, maze dusabwa kuyigira iyacu. Mureke twifashishe iyi nama yige kuri ibyo bibazo byose, kandi tubone igisubizo kirambye."
Iyi nama yahuje abayobozi batandukanye bo muri EAC na SADC, igamije gusuzuma uburyo bwo gukemura burundu ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC, gikunze kuvugwamo imitwe yitwaje intwaro ndetse n’amakimbirane ashingiye ku moko, bimaze imyaka myinshi bigira ingaruka ku baturanyi, cyane cyane u Rwanda.
Ibikorwa byitezwe
Abakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama biteze ko hazafatwaho imyanzuro ikomeye, igamije gukemura ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Kongo, no gushaka ibisubizo birambye byatuma akarere kose kagira amahoro arambye.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show