Rayon Sports yanganyije na Musanze FC, ikinyuranyo n'APR FC kiragabanuka.
Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Musanze FC ibitego 2-2 mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri iki Cyumweru.
Ibi byatumye iguma ku mwanya wa mbere n’amanota 37, ariko ikinyuranyo cy’amanota yayitandukanyaga na APR FC kiragabanuka kikagera kuri abiri, nyuma y’uko APR itsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1.
Uko umukino wagenze
Ku munota wa 45+5, Rayon Sports yafunguye amazamu ku gitego cya Fall Ngagne, nyuma yo guhabwa koruneri yatewe na kapiteni Muhire Kevin. Icyakora ibyishimo byabo ntibyatinze kuko ku munota wa 45+7, Musanze FC yahise yishyura ku gitego cyatsinzwe na Sunday Inemeste, amakipe yombi ajya kuruhuka anganya 1-1.
Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yakoze impinduka zirimo gukuramo Aziz Bassane asimbuzwa na Adama Bagayogo wagiye agerageza amashoti ya kure, ariko umunyezamu wa Musanze, Nsabimana Jean de Dieu, akomeza witwara neza.
Ku munota wa 79, Rayon Sports yongeye kubona kufura yatewe na Muhire Kevin, maze Fall Ngagne atsinda igitego cye cya 11 muri shampiyona. Gusa ibyishimo by’Aba-Rayons byasubiye inyuma ku munota wa 89 ubwo Musanze FC yabonaga kufura yatewe na Konfor Bertrand, maze Adeaga Johnson atsindira Musanze igitego cyo kunganya.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show