Ambasaderi Bazivamo yashyikirije Perezida Traoré impapuro zimwemerera guhagararirayo u Rwanda
Ambasaderi Christophe Bazivamo yashyikirije Perezida wa Burkina Faso, Capitaine Ibrahim Traoré, impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu nk’Ambasaderi, ufite icyicaro Abuja muri Nigeria.
Uyu muhango wabereye mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu, mu murwa mukuru wa Burkina Faso, Ouagadougou.
Muri uyu muhango, Ambasaderi Christophe Bazivamo, yakiriwe na Capitaine Ibrahim Traoré, bagirana ibiganiro byibanze ku guteza imbere umubano mwiza usanzwe hagati y’Ibihugu byombi, n’uburyo ubuhahirane hagati y'abaturage bwarushaho gutezwa imbere, cyane ko urujya n’uruza hagati y’u Rwanda na Burkina Faso rudasaba visa.
Ibihugu byombi, u Rwanda na Burkina Faso, bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku mikoranire myiza muri dipolomasi, ubukungu, imigenderanire n’ibindi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show