English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ngororero : Ishyaka DGPR ryijeje Gare nshya abaturage ba Kabaya

Mu bikorwa byo kwiyamamaza ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije ryakomereje mu karere ka Ngororero kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 kamena  abaturage bijejwe Gare nshya isimbura ishaje ya Kabaya 

Abakoresha umuhanda Mukamira kabaya by’umwihariko abatuye mu murenge wa Kabaya ndetse no mu nkengero zawo bavuga ko ijwi risaba guhabwa gare ryamaze kuba nk’ijwi rya rusake ihora ari imwe gusa ariko bakavugo ko bisa nkaho icyifuzo cyabo cyo guhabwa Gare kirenzwa ingohe 

Nsekantaribuze Peter umusaza w’imyaka 70 yuzuye amarangamutima avuga ko yavukiye muri aka karere ka Ngororero by’umwihariko mu murenge wa Kabaya agaruka ku cyifuzo cyo guhabwa Gare ahamya ko ikenewe ngo ize isubize ugutakamba bamaranye imyaka myinshi. 

Yagize ati” Yewe ntabwo wakumva ukuntu twatatse igihe kinini  ngo turebe ko iyi Gare yakorwa gusa ntabwo irakorwa nanubu” 

Nsekantaribuze akomeza avuga ko iyi gare ari gare ikoreshwa na benshi ariko mu byukuri ntabwo ijyanye n’urwego igihugu kigezeho agaheraho atanga ingero 

Ati” ubundi izindi gare urugero nka Mukamira byibura ni Gare igaragara harimo agasima ariko iyo winjira muri iyi  usanganirwa n’amabuye ashinyitse kandi ni gato cyane yewe niyo imvura iguye ikagusangamo ubwo uranyagirwa kugeza ihise cyangwa ukajya gusaba ubw’ugamo ku mazu akikije gare “ 

Ibi Nsekantaribuze abihurizaho na Murekatete Alliance umuturage ukoresha gare ya Kabaya avuga ko gare ya kabaya ikenewe gukorwa kuko iba mbi mubihe byose haba mu gihe cy’imvura ndetse no mucyi 

Yagize ati” Ubundi iyo uje muri iyi gare mu gihe cy’izuba byanze bikunze ugomba kwandura kandi wari waje usa neza imyambaro yawe ubwo igomba kwandura bitewe n’ivumbi ribamo kandi niyo waza mu gihe cy’imvura ubwo nabwo irakunyagira” 

Hon.Ntezimana Jean Claude umunyamabanga mukuru w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Green Party)  akaba akaba ashinzwe ibikorwa byo kwamamaza abakandida yavuze ko azi neza ko Kabaya ikeneye Gare kandi nziza ahamya ko mugihe abaturage bagiriye icyizere iri shyaka bayihabwa.

Ati “ni ibintu byoroshe mu gihe twaba tugeze ku butegetsi tuzabasha kububakira gare nshya kandi nini  yujuje ibisabwa ari iby’ubwiherero aho bugama imvura n’izuba ndetse n’ibindi icyo basabwa ni ugutora kuri kagoma gusa  ” 

Gare ya Kabaya ubu ikoreshwa n’abagenzi bajya abandi bakava mu bice bitandukanye by’umwihariko umuhanda Mukamira Ngororero abandi bagakomeza mu mujyi wa Kigali aha ariho Dr.Frank Habineza ahera avuga ko iyi ari gare ikenewe kandi izakorwa vuba mu gihe yaba atorewe kuyobora igihugu cy’u Rwanda ndetse abakandida Depite irishyaka ryatanze bagatorerwa iyi myanya mu matora ateganyijwe ku itariki ya 14 na 15Nyakanga kubanyarwanda baba mu mahanga ndetse n’ababa mu gihugu .

 

Dr.Frank Habineza yakiriwe neza mu karere ka Ngororero bizezwa Gare nshya

Abaturage biteze guhabwa Gare nshya n'ishyaka DGPR mu gihe ryatowe 

Hitabiriye abatari bake bataha banyuzwe 

Abakorera muri gare ya Kabaya barifuza kubakirwa indi yarushaho kuba nziza

Hon.Ntezimana Jean Claude avuga ko abaturage bashonje bahishiwe mugihe DGPR yageze ku butegetsi



Izindi nkuru wasoma

Rusizi ihana imbibi n’uburundi ndetse na Congo yijejwe n’ishyaka DGPR kutazongera gufungirwa im

Afurika y'Epfo yatangaje leta nshya ihuriweho n'amashyaka ahanganye

Huye: Ishyaka DGPR ryasobanuye iherezo ry’umutwaro w’imisoro ku bacuruzi

Ngororero : Ishyaka DGPR ryijeje Gare nshya abaturage ba Kabaya

Nyanza: ishyaka DGPR ryijeje Abakoresha Mituweli ko bazabona imiti yose bakeneye bayifashishije



Author: Emmanuel Ndayambaje Published: 2024-06-29 17:23:41 CAT
Yasuwe: 132


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ngororero--Ishyaka-DGPR-ryijeje-Gare-nshya-abaturage-ba-Kabaya.php