English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

 

Nyagatare: Ese rurakenewe ? Green party yijeje abaturage uruganda rutunganya ibisheke

Kuri uyu wa 26 Kamena mu gikorwa cyo kwiyamamaza ku mwanya wa perezida wa repubulika y’u Rwanda mu karere ka Nyagatare Dr.Frank Habineza arikumwe n’itsinda ry’abakandida Depite bakiriwe n’abaturage buzuye akanyamuneza nyuma yo kumva imigambi n’imigabo y’irishyaka yitsa ku kubazanira uruganda rugezweho rutunganya ibisheke. 

 Nyuma yo kwakirwa n’imbaga y’abaturage buzuye akanyamuneza batuye mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Mimuri Dr.Frank Habineza ageza imigabo n’imigambi kuri aba baturage yibukije ko hari byinshi bigomba guhinduka haba ibyerekeye imishahara y’abakozi batandukanye by’umwihariko abaganga ariko abaturage bishimira ukuzanirwa uruganda rutunganya umusaruro w’ibisheke

 Muri aka karere ka Nyagatare hazwiho imirimo y’ubuhinzi ndetse n’ubworozi harimo n’ibisheke gusa abakora uyu murimo bakavuga ko ntaho bagira batunganyiriza uyu musaruro gusa bakavuga ko n’ubwo umusaruro wabo utahaza uruganda Atari muri uyu murenge wa Mimuri gusa hahingwa ibisheke ko ahubwo no mu nkengero zawo umusaruro wakusanyirizwa hamwe bagahabwa uruganda

Niyomukiza clementine umuhinzi uhinga imyaka itandukanye harimo n’ibisheke yavuze ko bifuza koko uru ruganda kugira ngo babashe kubyaza umusaruro bihagije ibisheke beza

Ati “ urebye ibisheke tweza aha ntabwo ari byinshi cyane gusa ariko hafi ya byose ni ibiribwa bisanzwe cyangwa ababishoboye bagashaka iyo bajya kubigurisha ubwo icyo bikozwa ntukimbaze icyakora aha hazanywe uruganda rubitunganya byadufasha cyane natwe tukunguka ntitwirirwe dushaka aho tubigurisha ngo tuhabure “

Dr.Frank Habineza avuga ko ikigamijwe mu byukuri ari ukuzamura imibereho myiza y’abaturage binyuze mu guha agaciro ibikorerwa aho batuye ndetse bakabona akazi byihuse.

Ati” nimuramuka mugiriye icyizere ishyaka  Green party aha hagomba kubakwa uruganda rutunganya ibisheke kugirango abahinzi babyo ntibazongere kuvunika bajya gushaka amasoko ahandi ikindi kandi akazi kazaboneka ari kenshi ku batuye ndetse n’abakora ubuhinzi bw’ibisheke muri aka karere ndetse n’abandi.”

Ubuhinzi bw’ibisheke ni bumwe mu buryo bwinjiriza amafaranga abatuye muri aka karere ka Nyagatare ibi byungikanya n’imirimo y’ubworozi bw’amatungo magufi ndetse ibi bikunganirwa n’ubucuruzi butandukanye.

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Green party ryiyamamarije muri aka karere ka Nyagatare ndetse na Gatsibo kuri iyi tariki ya 26 Kamena ni mugihe amatora ateganijwe ku itariki ya 15 Nyakanga ku banyarwanda baba mu gihugu  ndetse na 14 Nyakanga ku banyarwanda baba mu mahanga.

Dr.Frank Habineza yasezeranyije abaturage uruganda rutunganya ibisheke

imigabo n'imigambi bya DGPR byanyuze ab'i Nyagatare

Dr.Frank Habineza yibukije abatuye Nyagatare kuzatora kuri kagoma(Ikimenyetso cya DGPR) bagahabwa uruganda

Dr.Frank Habineza yakiriwe na benshi 

Hari uruvunganzoka rw'abantu

Hamwe mu hahingwa ibisheke muri Nyagatare byagemurirwa uruganda 

 

 

 

 



Izindi nkuru wasoma

Uganda:Abaturage bananiwe kwivana mu bukene bagiye kujya bashikirizwa Polisi

Ingamba Green party izakoresha ngo igwingira mu turere twa Nyabihu na Rubavu rihinduke amateka

Rubavu:PDI yijeje ubuvugizi ku bibazo birimo irimbi nibaramuka batowe mu badepite

PL yijeje abatuye Amajyepfo ko mu gihe yatorerwa kujya mu Nteko izakora ubuvugizi hagezwe ibikorware

PL yijeje abatuye Amajyepfo ko mu gihe yatorerwa kujya mu Nteko izakora ubuvugizi hagezwe ibikorware



Author: Emmanuel Ndayambaje Published: 2024-06-26 15:51:19 CAT
Yasuwe: 100


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nyagatare-Ese-rurakenewe--Green-party-yijeje-abaturage-uruganda-rutunganya-ibisheke.php