Perezida Tshisekedi yicaye ku meza amwe n’intumwa ya Papa mugushakira umuti w’ikibazo cya Congo.
Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 25 Gashyantare, Perezida Félix Tshisekedi yaganiriye, i Kinshasa, n’intumwa ya Papa muri Congo, Musenyeri Mitja Leskovar, ku ntambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo n’ingaruka zikomeye z’ubutabazi.
Nk’uko iyi ntumwa ivuga, “Nyir’ubutungane” ashyigikiye igisubizo kivuye mu biganiro hagati y’abatavuga rumwe muri iki kibazo.
Inkuru yashyizwe ahagaragara na Radio Okapi ivuga ko bombi baganiriye cyane cyane ku buryo bwo kwimakaza amahoro kugira ngo imirwano ihagarare kandi abaturage baho (mu burasirazuba bwa DRC) basubire mu buzima bwabo busanzwe.
Ati: “Iki kibazo kiragoye, hari ababirimo benshi hanze ndetse no mu gihugu imbere. Papa Francis yahoze asaba guhagarika ihohoterwa no kuvugana. ”
Musenyeri Mitja Leskovar yashyigikiye igisubizo cya diplomasi kuri iki kibazo.
Ati: “Ntabwo gukoresha ingufu, intwaro, iterabwoba ku baturage ari byo byatuma ushobora kubona amahoro. Ni ngombwa guteranira ku meza (y’ibiganiro) kandi mukabwizanya ukuri ”.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show