Perezida wa Togo Faure Gnassingbé yoherejwe mu muriro wa Congo
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 12 Mata 2025, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) watangaje ku mugaragaro ko Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, agizwe umuhuza mushya mu biganiro bigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), ahakomeje kumeneka amaraso.
Iki cyemezo gifashwe n’Inteko Rusange ya AU kije gisimbura Perezida wa Angola, João Lourenço, wari usanzwe kuri uyu mwanya ariko uherutse gusezera ubwo yatorerwaga kuyobora AU. Bivuze ko inshingano zo gukemura ikibazo cy’intambara mu Burasirazuba bwa Congo zashyizwe mu maboko ya Gnassingbé, mu gihe ibintu birushaho kujya irudubi.
AU yatangaje ko hari gahunda yo gukomeza ibiganiro, hashingiwe ku byari byaragezweho mu bwunzi bwa Luanda na Nairobi. Komisiyo yihariye izategura ingingo z’ingenzi zizaganirwaho n’impande zose bireba.
Iri vugururwa rihuriranye n’igihe umutwe wa M23 na FARDC/Wazalendo bongeye gushyamirana bikomeye, ibitero bikaba byarasubukuwe mu bice bigenzurwa na M23, ibintu bishobora kudindiza umuhate wo kugera ku mahoro binyuze mu biganiro.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show