Gabon yahisemo Jenerali Oligui Nguema wahiritse ubutegetsi ngo ababere Perezida
Gén. Brice Oligui Nguema wari Perezida wa Gabon mu buryo bw’inzibacyuho, yatorewe kuyobora kiriya gihugu cyo muri Afurika yo hagati.
Uyu Jenerali w’imyaka 50 y’amavuko yayoboraga Gabon kuva muri 2023, nyuma yo guhirika ku butegetsi Ali Bongo wari Perezida wa kiriya gihugu kuva muri 2009.
Mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Gén Brice Clotaire Oligui Nguema yari ahatanye n’abantu barindwi, barimo Alain Claude Bilie-by-Nze wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Gabon cyo kimwe na Stéphane Germain Iloko na Alain Simplice Boungouères bahoze ari abakomeye mu ishyaka PDG ryahoze riyoboye Gabon.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu muri Gabon, Hermann Immongault, ku Cyumweru yatangaje ko “Brice Clotaire Oligui Nguema yatowe ku bwiganze busesuye n’amajwi 575,222 (angana na 90.35%).”
Uyu Jenerali yakurikiwe na Bilie-by-Nze wagize amajwi 3% yonyine.
Amatora yo muri Gabon yagombaga kwitabirwa n’ababarirwa mu 920,200 bari biyandikishije kuri liste y’itora, barimo 28,000 bagombaga gutorera mu mahanga.
Ubwitabire bw’aya matora nk’uko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu bwari buri kuri 70.4%.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show