Perezida Kagame na mugenzi we wa Misiri mu biganiro byihariye ku mutekano wa DRC
Kuri uyu wa Kane, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro byihariye na mugenzi we wa Misiri, Abdel Fattah El Sisi, bigaruka ku mutekano mu karere no ku bufatanye bw’ibihugu byombi, by’umwihariko ku bikorwa by’indashyikirwa u Rwanda rukomeje kugaragaza muri Repubulika ya Santrafurika.
Mu kiganiro bagiranye hifashishijwe umurongo wa telefone, Perezida Sisi yashimangiye ko igihugu cye gishyigikiye ibikorwa byo kugarura ituze mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agaragaza ko amahoro arambye muri ako gace ari ingenzi ku baturage bose bo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.
Perezida Sisi yabwiye mugenzi we Kagame ati "Igihugu cyanjye gihagaze hamwe n’Akarere mu rugendo rwo gushaka amahoro arambye", yongeraho ko gushyira hamwe imbaraga ari bwo buryo bwonyine bwo kugera ku mahoro afatika n’iterambere rirambye.
Ibiganiro byabo byibanze kandi ku guteza imbere umubano mwiza usanzwe hagati ya Kigali na Cairo, by'umwihariko mu nzego z’ubukungu, uburezi, ubuvuzi, ingufu n’imishinga y’iterambere rusange. Aba bayobozi bombi banagarutse ku kamaro ko gukomeza ubufatanye hagati y’ibihugu bituriye uruzi rwa Nile, aho bashimangiye ko ibiganiro n’ubwumvikane ari inkingi y’ingenzi mu gusaranganya amazi n’inyungu azikomokaho mu buryo burambye kandi buboneye.
Uru ni urundi rugero rugaragaza uko u Rwanda rukomeje kugira ijambo rikomeye mu biganiro mpuzamahanga bijyanye n’umutekano n’amahoro, ndetse n’uko ubufatanye na Misiri bukomeje gukura mu ngeri zitandukanye.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show