English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Aho Interahamwe zaryaga Inyama z’Abatutsi - Abaharokokeye basaba ikimenyetso cy’ayo mateka

Ahantu hitwa Gatandara, mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, hari harabaye ubwicanyi bw’akataraboneka mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Icyo cyahoze ari bariyeri y’urupfu, si uko gusa abicwaga bicwaga, ahubwo baranabagwaga, inyama zabo zigatekwa zigashyirwa ku nkwi, zikagaburirwa abicanyi ubwabo—ibintu bikigaragara nk’agasuzuguro ndengakamere ku buzima bw’ikiremwamuntu.

Sibomana Emmanuel, umwe mu barokotse, yibuka uko abantu bavanwaga muri sitade ya Kamembe bakajyanwa kuri bariyeri ya Gatandara, aho bicirwaga urw’agashinyaguro. Yagize ati: “Babaze umugabo witwa Karemera Joseph wari umuyobozi w’amashuri, babaga n’undi witwaga Emile.”

Mvuningoma Daniel, wafunzwe imyaka 15 azira kwitirirwa iyo bariyeri, avuga ko byaturutse ku kabari ke karimo interahamwe zacuriragamo imigambi y’ubwicanyi, banariraramo inyama z’abantu. “Bariye inyama y’abantu bayiriye aho mu kabari kanjye, bavuga ko utazirya na we aricwa.’’

Abaturage bahaturiye n’abarokotse Jenoside, barimo Hariette, bavuga ko hakwiye gushyirwa ikimenyetso kiranga amateka yihariye y’aho hantu, kugira ngo abato bazamenye ko Jenoside yari ubugome bwarenze ukwemera.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, avuga ko bateganya inama yihutirwa n’abafatanyabikorwa barimo Ibuka na AVEGA, hagashyirwa icyo kimenyetso gihamya amateka y’aho hantu.

Imibiri y’abahiciwe yahavuye ijyanwa mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarushishi, nyuma y’uko amazi yangije aho bari bashyinguye.

Gatandara ni isomo rikomeye ry’uko Jenoside yakorewe Abatutsi yazanye ubugome ndengakamere, butagomba kwibagirana cyangwa kwirengagizwa.

Inkuru dukesha RADIO TV10



Izindi nkuru wasoma

Tariki ya 16 Mata 1994: Umunsi w’amarira n’umubabaro mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Aho Interahamwe zaryaga Inyama z’Abatutsi - Abaharokokeye basaba ikimenyetso cy’ayo mateka

Tariki 13 Mata 1994: Umunsi w’ubwicanyi ndenga kamere utazibagirana mu mateka y’u Rwanda

Amateka ya Nubuhoro Jeanne wabaye Nyampinga wa mbere w'u Rwanda.

Kayonza: Ibyo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi basaba Leta mbere Kwibuka ku nshuro ya 31



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-04-14 09:36:03 CAT
Yasuwe: 21


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Aho-Interahamwe-zaryaga-Inyama-zAbatutsi--Abaharokokeye-basaba-ikimenyetso-cyayo-mateka.php