Perezida Trump avuga ko ibibazo hagati y’u Rwanda na RDC ari "Ikibazo gikomeye".
Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko ikibazo kiri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ari ikibazo gikomeye, ariko yirinze kugira byinshi abivugaho.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Trump yabajijwe uko abona ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC n’uruhare rw’u Rwanda bivugwa ko ruhari.
Yagize ati: "Uri kumbaza ikibazo ku Rwanda, kandi ni ikibazo gikomeye, ndabyemera, ariko sintekereza ko aka kanya ari igihe cyiza cyo kukivugaho. Ariko ni ikibazo gikomeye."
Nubwo Trump atagize byinshi atangaza kuri iki kibazo, amagambo ye agaragaza ko ubuyobozi bwa Amerika bukurikirana ibyerekeye umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Umutwe wa M23 n’ibirego hagati ya RDC n’u Rwanda
Ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa RDC byarushijeho gukomera nyuma y’aho umutwe wa M23 wongereye ibitero, ugafata uduce tumwe tuherereye hafi y’umujyi wa Goma.
Guverinoma ya RDC ishinja u Rwanda gushyigikira uyu mutwe, mu gihe u Rwanda rwo ruvuga ko ikibazo nyamukuru ari umutekano muke uterwa n’umutwe wa FDLR ukomeje kugaba ibitero ku Rwanda, ufashwa na Leta ya Congo.
Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, aherutse gusaba urubyiruko rw’igihugu cye kwinjira mu gisirikare, avuga ko bikenewe kugira ngo barwanye M23. Iki cyemezo cyateye impungenge impuguke mpuzamahanga, zivuga ko intambara ishobora gukaza umurego.
Isi iri gukurikirana iki kibazo
Ibihugu bikomeye n’imiryango mpuzamahanga bikomeje gukurikiranira hafi iby’iki kibazo. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu ryagaragaje impungenge rikavuga ko abasivili bakomeje guhura n’ingaruka zikomeye.
Nubwo ibihugu by’ibihangange byari bisanzwe bikunze gushyira igitutu ku Rwanda ku bijyanye n’ubushyamirane na RDC, kuri iyi nshuro, u Rwanda rukomeje kugaragaza ko ari igihugu cyifitiye icyizere ku rwego rwa politiki n’ubukungu, bigatuma amahanga arwitondera.
Ibibazo hagati ya RDC n’u Rwanda bikomeje kuba insobe, kandi biracyategerejwe kureba uko isi izabigira mo uruhare kugira ngo haboneke umuti urambye.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show