English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abaturage ba Goma mu myigaragambyo bamagana ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.

Abaturage bo mu mujyi wa Goma biriwe mu myigaragambyo bamagana ubuyobozi bwa Perezida Félix Tshisekedi, bashinja gushishikariza ubwicanyi bwibasira Abatutsi n’abandi bavuga Ikinyarwanda.

Iyi myigaragambyo ibaye nyuma y’uko umutwe wa AFC/M23 wigaruriye ibice bikomeye by’uyu mujyi, mu ntambara imaze iminsi ihanganishije uyu mutwe n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).

Ku wa 31 Mutarama 2025, imbaga y’abaturage yateraniye mu mihanda ya Goma, berekana akababaro kabo ku bw’ubwicanyi n’ihohoterwa byagiye bigaragara mu bihe byashize. Bavuze ko kuva intambara yongera kubura mu burasirazuba bwa RDC, leta ya Tshisekedi yakomeje gukoresha imvugo zibiba urwango, bigatuma abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi n’abandi bavuga Ikinyarwanda bahigwa, bicwa, cyangwa bagirirwa nabi.

Umwe mu bari muri iyo myigaragambyo yagize ati: "Twashenguwe n’uburyo leta iduhamagarira kwica abaturanyi bacu. Uyu ni umujyi wa Goma, turashaka amahoro, turambiwe ubuyobozi buduteza intambara n’ivangura.”

AFC/M23 yinjira muri Goma

Iyi myigaragambyo yaje nyuma y’uko AFC/M23 isohoye itangazo rivuga ko yafashe icyemezo cyo kubohoza umujyi wa Goma, nyuma yo gusabwa n’abaturage. Iri tangazo ryavugaga ko ingabo za MONUSCO n’iza SADC zanze kwitandukanya n’uruhande rwa FARDC n’imitwe nka FDLR, bikaba byaratumye AFC/M23 ifata umwanzuro wo kwinjira muri Goma kugira ngo izane amahoro n’ituze mu karere.

Ku wa 23 Mutarama, AFC/M23 yari imaze gufata umujyi wa Sake, uri mu bilometero 25 uvuye i Goma. Nyuma y’iyo ntambwe, abarwanyi bayo bakomeje kwinjira muri Goma, aho barimo kugenzura ibice bimwe na bimwe by’umujyi.

Nubwo imirwano ikomeje, abaturage benshi bavuga ko bizeye ko AFC/M23 izagarura ituze n’umutekano muri aka gace.

Nubwo kandi AFC/M23 ivuga ko yinjiye muri Goma igamije gutanga umutekano, hari impungenge ko imirwano ishobora gukomeza, bikaba byateza ibibazo bikomeye ku baturage. Amakuru atandukanye aravuga ko ubuyobozi bwa FARDC bukomeje gukusanya ingufu kugira ngo bugaruze umujyi.

Ku rundi ruhande, ibihugu byo mu karere n’imiryango mpuzamahanga bikomeje gusaba ko habaho ibiganiro bishakira amahoro akarere kose.



Izindi nkuru wasoma

Impaka zikomeye ku ifungwa ry’inzu: Abaturage bashinja ubuyobozi gukoresha imbaraga z’ikirenga.

Abaturage ba Goma mu myigaragambyo bamagana ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.

Perezida Trump avuga ko ibibazo hagati y’u Rwanda na RDC ari "Ikibazo gikomeye".

Perezida Kagame na João Lourenço baganiriye ku bibazo by’umutekano muke muri RDC.

M23 irakurikizaho iki nyuma yo gufata no kugenzura umujyi wa Goma muri DRC.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-31 15:53:09 CAT
Yasuwe: 14


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abaturage-ba-Goma-mu-myigaragambyo-bamagana-ubutegetsi-bwa-Perezida-Flix-Tshisekedi.php