English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Ruto yemeje kwicara akaganira n'urubyiruko rwiteguye gukora imyigaragambyo

Nyuma y’uko urubyiruko rwo muri Kenya rutangaje imyigaragambyo rwise iyo ‘kuzimya Kenya’ ku wa kabiri w’iki cyumweru, Perezida William Ruto ku cyumweru yatangaje ko ashaka kuganira na bo.

Nyuma y’imyigaragambyo yabaye ku wa kabiri no ku wa kane w’icyumweru gishize, urubyiruko rwo mu mu kiciro cy’imyaka kizwi nka ‘Gen Z’ (abantu bavutse hagati ya za 1990 na 2010). rwahise rutangaza gahunda ikurikiyeho y’iminsi irindwi y’imyigaragambyo.

Uru rubyiruko rurimo kwamagana umushinga mushya w’ingengo y’imari ya leta urimo kuzamura imisoro y’ibintu bitandukanye, no kongera amafaranga abategetsi bakenera mu bikorwa byabo.

Uru rubyiruko  rudafite umuntu n'umwe urukuriye muri ibi bikorwa rwatangaje ko ku wa kabiri w’iki cyumweru ruzakora imyigaragambyo rutura mu gihugu cyose rwise “shutdown Kenya” aho rwasabye abakozi bose kutajya ku mirimo bakigirayo ngo urubyiruko rwereke leta akababaro karwo.

Kuri iki cyumweru, Perezida William Ruto yagiye mu misa gatolika mu gace kitwa Nyahururu mu burengerazuba bwa Kenya maze abwira abaje aho gahunda afitiye urubyiruko, nubwo bwose aho naho urubyiruko rwakoze ibikorwa byo kumwamagana no kwamagana uwo mushinga wa leta.

Ruto yabwiye abari muri iyo misa ati: “Ntewe ishema n’urubyiruko rwacu, bateye intambwe badashingiye ku moko, mu mahoro, bagaragaza ibyo badashaka.

“Ndashaka kubabwira ngo tugiye kubegera, tugiye kuganira na bo kugira ngo twese twubake igihugu gikomeye. Icyo nshaka kubizeza ni uko duhangayikishijwe n’ibibazo byabo.”

Mu kugerageza kwigarurira imitima yabo, Ruto yagize ati: “Muri uyu mwaka nongereye miliyari 10 ku ngengo y’imari ijya mu burezi kugira ngo babashe kubona ‘bourse’ no kubaka ‘ICT hubs’ kugira ngo aba bakiri bato babone imirimo y’ikoranabuhanga, kuko tuzi ibibazo by’ubushomeri mu gihugu cyacu.”

Yavuze n’ibindi yongereye mu ngengo y’imari ya leta bigamije guteza imbere urubyiruko. Avuga ko ubutegetsi bwe buzakomeza kumva ibyo uru rubyiruko rusaba kuko “turi igihugu kigendera kuri demokarasi…kandi turi igihugu kigendera ku mategeko.”

Ku mbuga nkoranyambaga, ari naho ahanini uru rubyiruko rwo ruhuriza umugambi wo kwigaragambya - rwerekanye ko rutatwawe n’ibyavuzwe na Ruto, nubwo rwishimira ko ari intambwe yateye.

Abasesenguzi bavuga ko bishobora kugorana kuganira n’aba ba Gen-Z kuko kugeza ubu basa n’abadafite umuntu umwe ubakuriye, ndetse nabo bakavuga ko ari “movement” idashaka uwo mushinga w’ingengo y’imari wa leta ndetse wifuza impinduka muri Kenya.



Izindi nkuru wasoma

Ambasaderi Bazivamo yashyikirije Perezida Traoré impapuro zimwemerera guhagararirayo u Rwanda

Davido yakoze ubukwe bw'amateka bwitabwirwa n'abarimo Perezida(Amafoto)

William Ruto yatangaje ko yisubuyeho kubera imyigaragambyo imaze kugwamo abantu 23

Perezida wa Kenya William Ruto yaraye agejeje ku baturage be ijambo ry'akababaro

Amajyaruguru:Ibikorwa byo kwitegura amatora ya Perezida nay'Abadepite birarimbanije



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-06-24 08:53:38 CAT
Yasuwe: 54


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-Ruto-yemeje-kwicara-akaganira-nurubyiruko-rwiteguye-gukora-imyigaragambyo.php