Amajyaruguru:Ibikorwa byo kwitegura amatora ya Perezida nay'Abadepite birarimbanije
Mu gihe harimbanyije ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda n’abazahagararira Abanyarwanda mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, abaturage bo mu Karere ka Burera, bagaragaje ko biteguye gutora bose nta we usigaye.
Aba baturage kuri ubu bakomeje imyiteguro y’amatora bikosoza kuri liste y’itora ndetse bakora n’ibikorwa by’umuganda wo gutunganya neza inzira zangiritse zarekeza kuri site z’itora.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline, yabwiye RBA ko hari n’ahantu hataragezwa umuriro w’amashanyarazi ari ko ngo bitarenze tariki 30 Kamena 2024, umuriro uzaba wagejejwemo.
Muri Burera habarurwa zite z’itora 87 zigizwe n’ibyumba bizatorerwamo 573.Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline, yabwiye RBA ko hari n’ahantu hataragezwa umuriro w’amashanyarazi ari ko ngo bitarenze tariki 30 Kamena 2024, umuriro uzaba wagejejwemo.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru,Mugabowagahunde Maurice, yasabye ubufatanye hagati y’abaturage n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu gutegura aya matora azaba mu kwezi gutaha kwa Nyakanga.
Mugabowagahunde kandi yashimangiye ko imbaraga zikomeje gushyirwa mu rubyiruko rugiye gutora bwa mbere muri iyi ntara y’amajyaruguru.
Mu Ntara y’Amajyaruguru hari site z’itora 460 n’ibyumba by’itora 2,852 naho umubare w’abatuye iyi ntara barenga Miliyoni 1 na 400 nibo bazitabira gutora umukuru w’igihugu n’abadepite ku itariki ya 15 z’ukwezi gutaha kwa 7.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show