English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Ruto na Visi Perezida we Gachagua bashyizwe mu gatebo kamwe ko kweguzwa.

Umushinga wo kweguza Gachagua umaze iminsi mike ugejejwe mu Nteko Ishinga Amategeko, nayo yatangiye gukusanya ibitekerezo mu baturage nk’uko amategeko abiteganya mbere yo kuwutorera.

Ibi biri kuba mu gihe muri iki gihugu hari inkubiri ikomeye  yo kweguza Visi Perezida Rigathi Gachagua.

Abaturage kandi basabye ko Visi Perezida niyegura,na Perezida Ruto agomba kubavira muri Guverinoma.

Gukusanya ibitekerezo byo kweguza Visi Perezida wa Kenya, byatangiye ku wa Gatanu utangirira mu duce twa Nyeri  ho hadutse imyigaragambyo yamagana uwo mushinga wo kweguza Visi Perezida, bavuga ko bari bahawe ruswa mbere na mbere kugira ngo bawushyigikire.

Mu duce twa Bomas naho habaye imyigaragambyo, abaturage bavuga ko mu gihe Visi Perezida yegujwe, akwiriye kujyana na Perezida Ruto cyane ko ngo bagiye ku buyobozi bafatanyije.

Mu makuru twari twatambukije hano ku ijambo.net mu minsi ishije twari twababwiye ko umushinga wo kweguza Visi Perezida wa Kenya wagejejwe mu Nteko, aho yashijwaga ibyaha 11birimo imyitwarire idahwitse, kunyuranya n’Itegeko Nshinga, gusuzugura Umukuru w’Igihugu, ruswa n’ibindi bitandukanye.

Perezida  Ruto ntago abanye neza na  Visi Perezida we cya ne ko Perezida Ruto yamukuye muri WhatsApp Group yabanagamo n’Umukuru w’Igihugu, atangira no kwimwa amakuru ya gahunda z’akazi ku geza ubu akaba ari hagati nk’ururimi.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Perezida Ruto na Visi Perezida we Gachagua bashyizwe mu gatebo kamwe ko kweguzwa.

Perezida Emmanuel Macron azakira mu biro bye Félix Tshisekedi na Paul Kagame i Paris.

Menya icyatumye Visi Perezida wa Kenya yeguzwa. Agombwa no kuryozwa ibyaha 11 ashijwa.

Kuri uyu wa mbere Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobozi bashya mu buryo bukurikira.

Igihugu cya Latvia kigiye kwakira Perezida w’u Rwanda mu ruzinduko rw’amateka.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-05 10:41:40 CAT
Yasuwe: 47


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-Ruto-na-Visi-Perezida-we-Gachagua-bashyizwe-mu-gatebo-kamwe-ko-kweguzwa.php