English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Menya icyatumye Visi Perezida wa Kenya yeguzwa. Agombwa no kuryozwa ibyaha 11 ashijwa.

Visi perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua yegujwe ku buyobozi ku wa 1 Ukwakira 2024, cyakirwa na Perezida w’inteko ishinga mategeko.

Iki cyemezo cyashyizwe umukono n’abadepite 291, hejuru ya bibiri bya gatatu bisabwa, kirerekana ibyaha 11 Rigathi Gachagua yahemukiye igihugu cye.

Bimwe mu byo Abadepite bashinja visi perezida harimo  kuba yararenze ku itegeko nshinga, amategeko ya Kenya ndetse n’amategeko mpuzamahanga muri rusange.

Hari inyandiko zanditswe ku mpapuro zirenga 100, Mengi Mutuse, umudepite w’ishyaka rifite ubwiganze mu nteko ishinga amategeko ya Kenya yashyize hanze ku wa 1 Ukwakira 2024.

Uyu mu Depite inyandiko ye yashinjaga Rigathi Gachagua kuba yarateje amacakubiri ashingiye ku moko ‘bihungabanya ubumwe bw’igihugu.’

Nk’urugero rwatanzwe n’uko umwaka ushize yanenze imiyoborere y’abo mu bwoko buri ku butegetsi, agereranya Guverinoma na Sosiyete ifite abanyamigabane.”

Rigathi Gachagua kandi yashinjwe ibyaha birimo kuba yarashyigikiye imyigaragambyo yo kurwanya Leta ya Kenya mu  kwezi kwa Gatandatu kugira ngo abangamire ububasha bwa Perezida Ruto.

Nyuma y’icyemezo cy’ubucamanza, Rigathi Gachagua yamaganye ku mugaragaro umucamanza w’urukiko rukuru, ‘bihanishwa kwirukanwa,’ kubera ko ibyo bitero bibangamira ubwigenge bw’ubutabera.

Inyandiko yuyu mu Depite ikomeza ivuga ko, Rigathi Gachagua yaba yarabonye mu buryo butemewe umutungo ufite agaciro ka Miriayali 5 z’Amashilingi ya Kenya, abinyujije ku bagize umuryango we.

Nyuma rero y’uko perezida w’inteko ishinga mategeko yakiriye icyifuzo cyo kweguza visi Perezida, agomba na we kubigeza kuri perezida wa Sena. Mu gihe Sena yaba yakiriye iki cyifuzo hazashyirwaho komisiyo ishinzwe iperereza muri Kenya.

Donatien Nsengimana.



Izindi nkuru wasoma

Perezida Ruto na Visi Perezida we Gachagua bashyizwe mu gatebo kamwe ko kweguzwa.

Perezida Emmanuel Macron azakira mu biro bye Félix Tshisekedi na Paul Kagame i Paris.

Menya icyatumye Visi Perezida wa Kenya yeguzwa. Agombwa no kuryozwa ibyaha 11 ashijwa.

Menya imyanzuro yavuye mu ntama idasazwe ya Kiyovu Sports nyuma yo gutsindwa ubutitsa.

Menya icyatumye Gerard Mbabazi asezera kuri RBA.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-03 08:52:53 CAT
Yasuwe: 15


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Menya-icyatumye-Visi-Perezida-wa-Kenya-yeguzwa-Agombwa-no-kuryozwa-ibyaha-11-ashijwa.php