Perezida Emmanuel Macron azakira mu biro bye Félix Tshisekedi na Paul Kagame i Paris.
Amakuru dukesha ibiro ntara makuru by’Abafaransa, AFP, byatangaje ko kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Ukwkira 2024, Emmanuel Macron aza kira mu biro bye Perezida Félix Tshisekedi wa RDC.
Bukeye bwaho ku wa gatandatu tariki ya 5 Ukwakira2024, azakira umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame.
Amakuru atangazwa na AFP, avuga ko aba bombi bamaze kugera i Paris mu Bufaransa mu nama ya 19 y’abakuru b’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (Francophonie).
Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa afite umushinga wo kumvikanisha u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ku kibazo cy’intambara z’urudaca zikomeza kwiyongera umunsi ku munsi mu Burasirazuba bw’igihugu cya RDC.
Amakuru yashyizwe hanze n’iki kinyamakuru cy’Abafaransa, cyatangaje ko Emmanuel Macron aza gushishikariza aba bakuru b’ibihugu byombi kwihutira kugera ku masezerano y’amahoro nk’uko bitegekanyijwe mu mishyikirano yabereye i Luanda muri Angol mu kwezi kwa Nyakanga.
Mu kwezi kwa Nyakanga 2024, impande zombi zumvikanye ko imirwano ihagarara, gusa aya masezerano kimwe n’andi menshi yayabanjirije, ntiyubahirijwe kubera ko RDC igikorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda muri 1994.
Gusa RDC ivuga ko “mbere na mbere u Rwanda rugomba kubanza gukura abasirikare barwo ku butaka bwayo nta yandi mananiza.’’
Mu gihe kuruhande rw’u Rwanda ruhakana rwivuye inyuma, ruvuga ko nta basirikare bafite ku butaka bwa RDC.
Nsengimana Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show