English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Emmanuel Macron azakira mu biro bye Félix Tshisekedi na Paul Kagame i Paris.

Amakuru dukesha ibiro ntara makuru by’Abafaransa, AFP, byatangaje ko kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Ukwkira 2024, Emmanuel Macron aza kira mu biro bye Perezida Félix Tshisekedi wa RDC.

Bukeye bwaho ku wa gatandatu tariki ya 5 Ukwakira2024, azakira umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame.

Amakuru atangazwa na AFP, avuga ko aba bombi bamaze kugera i Paris mu Bufaransa mu nama ya 19 y’abakuru b’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (Francophonie).

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa afite umushinga wo kumvikanisha u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ku kibazo cy’intambara z’urudaca zikomeza kwiyongera umunsi ku munsi mu Burasirazuba bw’igihugu cya RDC.

Amakuru yashyizwe hanze  n’iki kinyamakuru cy’Abafaransa, cyatangaje ko Emmanuel Macron aza gushishikariza aba bakuru b’ibihugu byombi kwihutira kugera ku masezerano y’amahoro nk’uko bitegekanyijwe mu mishyikirano yabereye i Luanda muri Angol mu kwezi kwa Nyakanga.

Mu kwezi kwa Nyakanga 2024, impande zombi zumvikanye ko imirwano ihagarara, gusa aya masezerano kimwe n’andi menshi yayabanjirije, ntiyubahirijwe kubera ko RDC igikorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda muri 1994.

Gusa RDC ivuga ko “mbere na mbere u Rwanda rugomba kubanza gukura  abasirikare barwo ku butaka bwayo nta yandi mananiza.’’

Mu gihe kuruhande rw’u Rwanda ruhakana rwivuye inyuma, ruvuga ko nta  basirikare bafite ku butaka  bwa RDC.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Perezida Ruto na Visi Perezida we Gachagua bashyizwe mu gatebo kamwe ko kweguzwa.

Paul Pogba munzira zimugarura mu kibuga, umva ibyo CAS yatangaje.

‘’Igifaransa kidufasha gukorana imishinga no guhanga udushya’’ Emmanuel Macron.

Perezida Emmanuel Macron azakira mu biro bye Félix Tshisekedi na Paul Kagame i Paris.

Menya icyatumye Visi Perezida wa Kenya yeguzwa. Agombwa no kuryozwa ibyaha 11 ashijwa.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-04 07:34:08 CAT
Yasuwe: 14


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-Emmanuel-Macron-azakira-mu-biro-bye-Flix-Tshisekedi-na-Paul-Kagame-i-Paris.php