Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na mugenzi we wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye
Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro kuri telefone na mugenzi we wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye cyagarutse ku ntambwe imaze guterwa mu gufasha Akarere kugera ku mahoro binyuze muri gahunda ihuriweho n'imiryango ya EAC na SADC.
Abinyujije ku rubuga rwa X, Perezida Kagame yavuze ko muri ibyo biganiro byiza yagiranye na Diomaye Faye, banagarutse no ku bufatanye bukomeye kandi bufitiye inyungu abaturage b'u Rwanda na Sénégal.
U Rwanda na Sénégal ni ibihugu bifitanye umubano mwiza, ushimangirwa n’ingendo zagiye zikorwa hagati y’abakuru b’ibihugu ndetse n’abandi bayobozi muri Guverinoma.
Perezida Kagame yaherukaga kugirana ibiganiro na mugenzi we wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye mu ntangiriro za Gashyantare uyu mwaka, aho byibanze ku kamaro k’ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika mu gushaka ibisubizo birambye ku bibazo by’umutekano, bikunze kwibasira ibihugu byo kuri uyu Mugabane.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show