English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kicukiro: Njyanama yiyemeje gukaza ingamba mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana

Abagize Inama Njyanama y’Umurenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro batangaje ko bagiye kongera imbaraga mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana, bagaragaza ko iterambere ry’igihugu rishingiye ku baturage bafite ubuzima bwiza.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyo ntego, abo bajyanama bafatanyije n’ikigo nderabuzima cya Bethsaida cyo muri uwo Murenge, bapima abana bose bari munsi y’imyaka itanu. Ibyavuye muri icyo gikorwa byagaragaje ko hari abari bafite ikibazo cy’imirire mibi, bahita bitabwaho kandi barakurikiranwa kugeza bakize. Hanatanzwe ibiganiro ku babyeyi babo, by'umwihariko buri mujyanama yiyemeza gukurikirana urugo rurimo umwana wari waragaragaye mu mirire mibi kugira ngo hatagira usubira muri icyo kibazo.

Ibi byagarutsweho mu Cyumweru cy’Umujyanama cyabereye muri uwo murenge kuva ku itariki ya 22 kugeza ku ya 29 Werurwe 2025, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Umujyanama mwiza, Umuturage ku Isonga.” Iki cyumweru ngarukamwaka, kiba muri Werurwe, kigamije kwegera abaturage, kubafasha guhindura imyumvire mu mibereho myiza, isuku n’ibindi.

Nubwo icyumweru cyarangiye, ibikorwa by’Inama Njyanama bizakomeza, aho biyemeje kwegera abaturage no gukorana n’abayobozi mu Tugari n’Imidugudu. Hanateganyijwe ko Inama Njyanama y’Akagari izajya imanuka ikegera Inama Njyanama y’Umudugudu, ndetse n’Imidugudu ikegera Amasibo kugira ngo ubuyobozi bukomeze kuba hafi y’abaturage.

Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Kicukiro, Manirakiza Bonaventure, yavuze ko ubuyobozi bw’umurenge n’abagize Inama Njyanama bazirikana abaturage muri gahunda zose.

Yagize ati: “Ibyo byose kugira ngo tubigereho, tuba tubikesha imiyoborere myiza dukomora ku mutoza wacu mukuru, Perezida wa Repubulika, bikamanuka bikagera ku buyobozi bwiza dufite bw’Umurenge wa Kicukiro.” Yanasabye abaturage gukomeza kugirira icyizere abajyanama, bakabagezaho ibitekerezo byabo kandi bagakurikiza inama zitangwa.

Muri iki cyumweru, abajyanama bahuye n’abayobozi batandukanye barimo abasaza b’inararibonye mu miyoborere, abagore, urubyiruko, abanyamadini n’abacuruzi. Ibiganiro byibanze ku iterambere ry’umurenge, imiyoborere myiza, ndetse no gukomeza guharanira imibereho myiza y’abaturage.

Mu gusoza icyumweru, habaye umuganda rusange wahuje abajyanama n’abaturage, hanakinwa umukino w'umupira w'amaguru wahuje urubyiruko rw’abakobwa n’abagore. Ikipe yari ihagarariye abajyanama yatsinze iy’urubyiruko ibitego 6-0. Nyuma y’umukino, abari aho bahawe ubutumwa ku bikorwa bya Leta bigamije iterambere.

Mu rwego rwo guha agaciro uruhare rw’abajyanama, Manirakiza Bonaventure, Visi Perezida w’Inama Njyanama, yatorewe kuba Umujyanama w’Indashyikirwa w’umwaka, ahabwa igikombe cy’ishimwe. Umwaka ushize uwo mwanya wari wegukanywe na Mukeshimana Verra.

Ibi byose byerekana ubushake n’umurava abajyanama bafite mu gukomeza guteza imbere abaturage n’umurenge muri rusange, hagamijwe iterambere rirambye ry’igihugu.



Izindi nkuru wasoma

Kicukiro: Njyanama yiyemeje gukaza ingamba mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana

Rubavu: Abayisilamu basabwe kwitabira gahunda zo Kwibuka no kurwanya amacakubiri

Minisitiri Nduhungirehe yitabiriye irahira rya Perezida mushya wa Namibia

Impamvu Abanyapolitiki mu Rwanda Bashyigikiye Ingamba za Leta zo Kurinda Igihugu

Imbaraga za Polisi mu kurwanya ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro, 7 batawe muri yombi.



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-03-31 13:23:09 CAT
Yasuwe: 21


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kicukiro-Njyanama-yiyemeje-gukaza-ingamba-mu-kurwanya-imirire-mibi-nigwingira-mu-bana.php