Marine Le Pen nta zitabira amatora ya Perezida nyuma yo guhamwa n’icyaha
Marine Le Pen, umunyapolitiki ukomeye wo mu Bufaransa uyobora ishyaka Ressemblement National (RN), yambuwe uburenganzira bwo kwiyamamariza umwanya uwo ari wo wose wa Leta mu gihe cy’imyaka itanu. Ibi bivuze ko atazashobora kwitabira amatora ya Perezida w’u Bufaransa ateganyijwe mu mwaka wa 2027.
Uyu mwanzuro w’urukiko ukomeye waje nyuma y’uko Le Pen ahamwe n’icyaha cyo kunyereza amafaranga y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) kugira ngo ayakoreshe mu bikorwa by’ishyaka rye. Iyi dosiye yatumye ahabwa igihano cy’igifungo cy’imyaka ine, ariko imyaka ibiri muri yo izamara afungiwe mu rugo akurikiranwa n’igikomo cya elegitoroniki, mu gihe indi ibiri yasubitswe.
Nk’uko umunyamakuru wa BBC uri i Paris, Hugh Schofield, abitangaza, Marine Le Pen yari yiteguye igihano gishingiye ku byaha yahamijwe, ariko ntiyari yiteze guhagarikwa burundu mu kwiyamamariza umwanya uwo ari wo wose mu nzego z’igihugu. Uyu mwanzuro ukomeye w’urukiko ushobora kugira ingaruka zikomeye ku hazaza h’ubuyobozi bw’ishyaka RN ndetse no ku matora y’igihugu.
By’umwihariko, ubwo umucamanza yatangazaga imyanzuro y’uru rubanza, Le Pen yavuye mu cyumba cy’urukiko atarangije kumva ibisobanuro byose ku bihano yahawe. Iki cyemezo cyakurikiwe n’ijambo ry’umwunganizi we mu mategeko, wavuze ko "ari amahano kuri demokarasi" ndetse ko bagiye kujurira.
Marine Le Pen yari umwe mu bakandida bafite amahirwe yo guhanganira umwanya wa Perezida mu 2027, dore ko mu matora ya 2022 yari yabashije kugera ku cyiciro cya nyuma, atsindwa na Emmanuel Macron. Igihe cy’imyaka itanu adashobora kwiyamamaza kizatuma RN isaba indi ntwaro ya politiki ishobora kuyihagararira mu matora, ibintu bishobora kugorana cyane.
Nubwo hari uburyo bwo kujurira, icyemezo cy’urukiko cyateje impaka zikomeye mu Bufaransa, aho bamwe babifata nk’ubutabera bwubahiriza amahame y’iyubahirizwa ry’amafaranga rusange, mu gihe abandi babibonamo nk’igikorwa cya politiki kigamije guca intege uruhande rw’abahezanguni ku butegetsi.
Hakomeje kwibazwa niba RN izabasha kubona undi muyobozi ukomeye ushobora guhatana mu matora ataha, cyangwa niba uyu mwanzuro w’urukiko uzasiga ishyaka rya Le Pen rihungabanye mu buryo bukomeye.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show