Perezida Kagame yifurije Abayisilamu Eid al-Fitr, abibutsa indangagaciro z’impuhwe n’ubumwe
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 30 Werurwe 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yifurije Abayisilamu bo mu Rwanda n’abo hirya no hino ku Isi umunsi mwiza wa Eid al-Fitr, usoza Igisibo gitagatifu cya Ramadhan. Ubutumwa bwe bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga, aho yabifurije amahoro, ibyishimo n’uburumbuke.
Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yagize ati: “Eid Mubarak ku Bayisilamu bose bo mu Rwanda n’ahandi ku Isi mwizihije Eid al-Fitr.” Yongeyeho ko uyu munsi ukwiye kuba umwanya wo kurushaho kwimakaza indangagaciro z’impuhwe, ubumwe n’urugwiro.
Ni ibirori byizihijwe mu gihugu hose, aho abayisilamu basangiye, basabana kandi basengera iterambere ry’u Rwanda. Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Musa, yashimiye Leta y’u Rwanda uburyo yitaye ku mutekano w’igihugu, avuga ko ari wo shingiro ry’iterambere ryose.
Sheikh Sindayigaya Musa yagize ati “Iyo umutekano uhari, bwa bukungu, amafunguro n’uburumbuke birushaho kuryoha. Ntawaryoherwa n’amafunguro ari munsi y’intambara cyangwa amasasu. Ni yo mpamvu Intumwa y’Imana Ibrahim yabanje gusaba ingabire y’umutekano.”
Yongeye kandi kwibutsa Abayisilamu ko u Rwanda rugiye kwinjira mu cyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abasaba kuzubahiriza gahunda zose ziteganyijwe no kuba hafi abarokotse Jenoside.
Uyu munsi wa Eid al-Fitr, uretse kuba umwanya wo kwizihiza no gusabana, wanabaye umunsi wo gutangigwamo ubutumwa bukomeye bwo kurangwa n’impuhwe, ubumwe no gushyira hamwe nk’inkingi y’iterambere ry’igihugu.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show