Abantu barenga ibihumbi 37 bamaze kugwa mu ntambara ya Israel na Hamas
Mu masaha 24 ashize hamaze gupfa abantu 42 bazize ibitero bya Isreal bibasiye uturere two mu mujyi wa Gaza mu Majyaruguru y'agace ka Palestine nkuko bitangazwa na Minisiteri y'ubuzima igenzurwa na Hamas.
Amakuru avuga ko icyo gitero cyibasiye amazu muri Al-Shati,imwe mu nkambi umunani zifite amateka ya kera muri Palestine hakaba hapfuye abantu 25 muri iyo nkambi abandi 17 baguye mu bitero byagabwe mu gace ka Al-Tuffah.
Umuyobozi w'ibitaro bya Rafah, William Schomburg yavuze ati: "Hano hari ibirundo by’imirambo, kandi amaraso ari ahantu hose mu byukuri twabuze icyo dukora."
Kugeza ubu harabarurwa abantu 37.551 bapfuye abandi 85.911 barakomereka kuva intambara ihuje Israel na Hamas yatangira mu Ukwakira umwaka ushize ubwo abagabo bitwaje imbunda bo muri Gaza bateraga Israel bagashimuta abarenga 1200 bakica abandi babarirwa mu magana.
Imiryango mpuzamahanga iratabaza isaba ko hagira igikorwa vuba kuko abantu bakomeje gupfa bitewe n'inzara ,amasasu no kubura imiti bitewe n'ubwinshi bwabaza kwivuza.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show