English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abantu barenga ibihumbi 37 bamaze kugwa mu ntambara ya Israel na Hamas

Mu masaha 24 ashize hamaze gupfa abantu 42 bazize ibitero bya Isreal bibasiye uturere two mu mujyi wa Gaza mu Majyaruguru y'agace ka Palestine nkuko bitangazwa na Minisiteri y'ubuzima igenzurwa na Hamas.

Amakuru avuga ko icyo gitero cyibasiye amazu muri Al-Shati,imwe mu nkambi umunani zifite amateka ya kera muri Palestine hakaba hapfuye abantu 25 muri iyo nkambi abandi 17 baguye mu bitero byagabwe mu gace ka Al-Tuffah.

Umuyobozi w'ibitaro bya Rafah, William Schomburg yavuze ati: "Hano hari ibirundo by’imirambo, kandi amaraso ari ahantu hose mu byukuri twabuze icyo dukora."

Kugeza ubu harabarurwa abantu 37.551 bapfuye abandi 85.911 barakomereka kuva intambara ihuje Israel na Hamas yatangira mu Ukwakira umwaka ushize ubwo abagabo bitwaje imbunda bo muri Gaza bateraga Israel bagashimuta abarenga 1200 bakica abandi babarirwa mu magana.

Imiryango mpuzamahanga iratabaza isaba ko hagira igikorwa vuba kuko abantu bakomeje gupfa bitewe n'inzara ,amasasu no kubura imiti bitewe n'ubwinshi bwabaza kwivuza.



Izindi nkuru wasoma

MINISANTE imaze kwemeza ko abantu 6 bishwe na virusi ya Marburg.

Uwari umuyobozi mukuru wa Hezbollah Hassan Nasrallah biravugwa ko yivuganwe na Israel.

Mu gihe Hezballah yari yiteze agahenge, Israel yo yiteguye gukomeza kugaba ibitero biremereye.

Hezbollah yaraye irasa kubutaka bwa Israel ijoro ryose.

Israel ishobora gutakaza amaboko y’ibihugu bigendera ku mahame ya Kiyisilamu.



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-06-24 09:52:09 CAT
Yasuwe: 94


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abantu-barenga-ibihumbi-37-bamaze-kugwa-mu-ntambara-ya-Isreal-na-Hamas.php