Paul Kagame yakirijwe imbyino ya kisilamu ubwo yari ageze i Kigali yiyamamaza
Abayisilamu b’i Nyamirambo bashimiye Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame akaba n’Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, wabasubije agaciro, agateza imbere Nyamirambo na Nyarugenge muri rusange nka hamwe mu hantu hatuye Abayisilamu benshi mu Gihugu.
Kuri uyu wa Kabiri, Paul Kagame yiyamamarije mu Karere ka Nyarugenge, yakiranwa urugwiro n’ibihumbi by’abaturage, biganjemo Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, bari bateraniye kuri Site ya Rugarama i Nyamirambo.
Ubwo yari agezeyo, ababyeyi b’i Nyamirambo bamutaramiye mu mbyino ya kisilamu izwi nka ‘Beni’.
Mu izina ry’Aba-Islam bose, ab’i Nyarugenge bashimiye Paul Kagame kubera ibyiza bitandukanye bagezeho biturutse ku miyoborere myiza ye.
Umunyamakuru Nzeyimana Luckman uri mu bayoboye iki gikorwa cyo kwamamaza Umukandida Paul Kagame, yavuze ko ari umwe mu bavukiye i Nyamirambo.
Yavuze ko ari ubwa mbere Abayisilamu bagiye gukora umutambagiro Mutagatifu i Mecca mu rugendo rw’amasaha atatu bifashishije RwandAir.
Ati “Uyu munsi Abayisilamu barahari mu Turere bayobora, barahari mu Badepite, barahari mu ba Minisitiri, uyu munsi by’umwihariko ni ubwa mbere Abayisilamu bagiye gukora umutambagiro Mutagatifu mu rugendo rw’amasaha ane na RwandAir.”
Nzeyimana yavuze ko ubundi kugira ngo Abayisilamu bagere i Mecca banyuraga Kenya, Dubai, Ethiopia, Qatar, bakabona kugera i Jeddah muri Arabie saoudite.
Sheikh Musa Fazil Harerimana, Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka ry’Intangarugero muri Demokarasi (PDI) yashimiye Perezida Paul Kagame uburyo abayisilamu basubijwe agaciro.
Bahawe umwanya, bemererwa kwizihiza umunsi w’igitambo wa Eid el Fitr, unagirwa umunsi w’ikiruhuko wizihizwa mu gihugu cyose.
Mu 1995, akiri Visi- Perezida, Kagame yatumye Abayisiramu bizihiza iminsi mikuru yo mu Idini.
Ati “Mwari visi perezida, muravuga mugeza aho muvuga ngo ariko kuki nta minsi mikuru y’Abayisilamu yizihizwa mu gihugu hose Abanyarwanda bakifatanya namwe? Eid el Fitr, ni uko mwaciye iteka ko ibaye umunsi mukuru mu gihugu cyacu.”
Yavuze ko iterambere u Rwanda rugezeho byose rubikesha Perezida Kagame, ariyo mpamvu ishyaka PDI rimukomeyeho.
Ati “Ubwo rero nimumbaza impamvu tumukomeye, PDI tumukomeyeho kubera ayo mateka, tumukomeyeho kubera iyo miyoborere. Ntibigarukira gusa mu mpanuro, bigarukira mu bikorwa byivugire.”
Yakomeje agira ati “Iri terambere dufite ntabwo ari ukubisogongera, ni ibyacu. Niba hari n’ababyifuza ntabwo bishoboka. Gusubira inyuma byararangiye, kugirirwa nabi byararangiye, ni iterambere gusa.”
Sheikh Harelimana yavuze ko impamvu Ishyaka PDI rihora rishyigikira Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, ari uko akwiye gukomerwaho.
Ati “Inkotanyi si igipindi, Inkotanyi ni ukuri. Iri terambere si ukurisogongera, ni ibyacu. Niba hari n’ababyifuza, abo bumve ko bidashoboka.’’
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show