Ngororero:Abantu barenga ibihumbi 100 nibo bakiriye Paul Kagame
Kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Kamena, umunsi wa Gatatu wo kwiyamamaza umukandida w'ishyaka FPR-Inkotanyi yasesekaye mu Karere ka Ngororero ahagana i saa tanu n'iminota 30 aho yakiriwe n'abaturage baturutse hirya no hino barenga ibihumbi ijana.
Ubwo yinjiraga muri Stade ya Ngororero yakiriwe n'amajwi menshi y'abaturage bavugira rimwe bati"ni wowe, ni wowe muzehe wacu muzehe wacu"
Bamwe mu baturage baje kwakira Perezida Paul Kagame bavuze ko baje bafite ibyishimo byinshi kuko bishimira ibyiza amaze kubagezaho mu myaka amaze ayobora igihugu cy'u Rwanda haba amajyambere ndetse n'umutekano.
Akarere ka Ngororero ni kamwe mu kari karazahajwe n'intambara y'abacengezi mu 1998 ndetse hari abanyeshuri bishwe ku ishuri rya Nyange nyuma yo kwanga kwitandukanya nkuko bari babisabwe n'abacengezi.
Umukandida wa RPF Inkotanyi Paul Kagame avuga ko Abanyarwanda bagomba gukora cyane bashingiye kubyo u Rwanda n’Abanyarwanda bamaze kugeraho muri iyi myaka 30 ishize bagakomereza kwiyubaka bashyize hamwe.
Avuga kandi ko ibikorwa byivugira kandi abanyarwanda n’u Rwanda bazakomeza gukorera hamwe.
Perezida Kagame yabwiye abaturage ko azakomeza kubateza imbere mu byiciro bitandukanye birimo ubuzima, Uburezi, ibikorwa remezo, imibereho myiza n’ibindi bikorwa byose bibafitiye akamaro ko bigomba kwihutishwa mu iterambere.
Mu Rwanda amatora ategenijwe kuva tariki ya 14 Nyakanga ku Banyarwanda baba hanze y'igihugu ndetse na tariki ya 15 Nyakanga ku Banyarwanda baba imbere mu gihugu.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show