English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Félix Tshisekedi yambitswe umudali w’ikirenga na Perezida wa Tchad

Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo yambitswe umudali w’ikirenga na Perezida Mahamat Déby wa Tchad i N’djamena mu ijoro ryo kuwa mbere, mu kumushimira uruhare yagize mu buhuza hagati ya leta n’abatavuga rumwe na yo bwagejeje ku mahoro.

Muri uwo muhango Tshisekedi yashyizwe mu rwego muri Tchad bita Dignité de Grand Croix mu cyiciro cya Ordre National du Tchad, ashimirwa umuhate we mu kunga ubumwe muri Tchad mu gihe yari mu gihe cy’inzibacyuho.

Tshisekedi yashimiwe umuhate mu kunga ubumwe no kuzana amahoro, mu gihe abamunenga bavuga ko ashyize imbere intambara mu burasirazuba bw’igihugu cye.

Tshisekedi yagizwe umuhuza w’umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika yo hagati (ECCAS cyangwa CEEAC) mu gihe cy’inzibacyuho muri Tchad.

Mu ijambo rye, Tshisekedi yavuze ko ibi byabaye muri Tchad “byambereye isomo ry’ingenzi ku budaheranwa no gukunda igihugu”.

Yongeyeho ati: “Dufatanyije twerekanye ko, iyo Abanyafurika bahagurutse ngo barengere ibitekerezo byabo by’amahoro, ubutabera n’amajyambere, nta kigoye na kimwe batarenga”.

Ariko igihugu Tshisekedi ategeka kizahajwe n’intambara z’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DR Congo, cyane cyane iyo leta irimo kurwana n’umutwe wa M23.

Abanenga Tshisekedi bavuga ko ashyize imbere inzira y’intambara mu gukemura ikibazo cya M23, ikibazo we avuga ko ari u Rwanda rwateye igihugu cye rwihishe muri M23, ibyo u Rwanda ruhakana.

Inzibacyuho yo muri Tchad yamaze imyaka itatu yarangiye umwaka ushize Mahamat Déby atsinze amatora nka perezida, nubwo abanyapolitike bamwe na sosiyete sivile bavuga ko intsinzi ye yari yateguwe mbere.

Uyu munsi, Tshisekedi – ukomeje uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Tchad – arasinya amasezerano atandukanye y’ubufatanye bw’ibi bihugu na mugenzi we Mahamat Déby.

Mu kumushimira kandi kuva none ku wa kabiri hagati mu murwa mukuru N’djamena hari umuhanda ugiye guhindurirwa izina witwe Avenue Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, nk'uko bivugwa n'ibiro bya perezida wa Tchad.



Izindi nkuru wasoma

Umuraperi Kendrick Lamar yambitswe ikamba n’urubuga rukomeye ku Isi rwa Apple Music.

Mali: Perezida yanyujije umweyo muri guverinoma usiga Minisitiri w’Intebe yereswe imiryango.

Perezida Kagame yakiriye umunyarwenya wikirangirire ku rwego rw’isi.

Uwaregwaga kwandagaza Perezida Museveni akoresheje urubuga rwa TikTok yabonye ubutabera.

DRC: Perezida Tshisekedi ari mu ihurizo rikomeye nyuma yo gushaka kuvugurura Itegeko Nshinga.



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-06-25 12:05:56 CAT
Yasuwe: 89


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-Flix-Tshisekedi-yambitswe-umudali-wikirenga-na-Perezida-wa-Tchad.php