English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Bikomeje kuzamba: Abapolisi 7 bashinjwa kwivugana mugenzi wabo nyuma yo gutuka Minisitiri w’Intebe

Ku wa Mbere, itariki ya 14 Mata 2025, Urukiko rwa Gisirikare rwa Kinshasa-Gombe, rwanze icyifuzo cyo kudatanga hakiri kare ibimenyetso by’ubushinjacyaha ku banyamategeko bunganira abapolisi barindwi barinda Minisitiri w’Intebe Judith Suminwa, bakurikiranweho kwica umupolisi wo mu muhanda, Fiston Kabeya.

Umushinjacyaha avuga ko uyu yapfuye “biturutse ku nkoni yakubiswe”.

Umushinjacyaha wa gisirikare yagize ati: “Iki ni icyaha gikomeye. Twese turi kuvumbura ingingo z’uru rubanza. Ntabwo twigeze dukora raporo mbere y’ubushinjacyaha bwa gisirikare”.

Kurenga ku mabwiriza n’ubwicanyi

Aba baregwa bakurikiranyweho kutubahiriza amabwiriza n’ubwicanyi ni:

commissaire supérieur adjoint Olivier Kanza

commissaire supérieur adjoint Banga Ngajole

sous-commissaire Michel Yalala

sous-commissaire adjoint Mangela Mbendau

sous-commissaire Adjoint Libendele Kayindu

brigadier en chef Sangwa Mulangi

Agent de police Theo Kabongo.

Ubwo urubanza rwasubukurwaga ku wa Mbere, umushinjacyaha wa gisirikare yavuze ko umupolisi wari ushinzwe umutekano wo mu muhanda, Fiston Kabeya, yakubiswe n’abaregwa mbere y’urupfu rwe:

“Ku itariki ya 25 Werurwe 2025, Minisitiri w’intebe yavuye ku biro bye ajya muri perezidansi ku butumire bw’umuyobozi mukuru, (…) Igitangaje, ni uko bitandukanye nk’uko byari byitezwe, nyuma y’iminota mike, twabonye cortege (abari bamuherekeje) ye igarutse, kuri iyi nshuro nta Minisitiri w’intebe urimo. 

Iyi nkuru dukesha mediacongo ivuga ko Komiseri mukuru wungirije Olivier Dunia Kanza yajyanye n’abari bamuherekeje bakubita umupolisi Fiston Kabeya bamusanze aho akorera, bimuviramo urupfu.

Mu gusubiza, Komiseri wungirije Olivier Kanza, ushinzwe umutekano wa Minisitiri w’Intebe Judith Suminwa, ku wa Mbere yavuze ko atigeze agirira nabi nyakwigendera Fiston Kabeya, mbere yo kumushyikiriza ubuyobozi bubifitiye ububasha ngo kubera gutuka umuyobozi wa guverinoma.

Ati: “Umupolisi Fiston Kabeya yari yatutse Minisitiri w’intebe, … Ni yo mpamvu tumaze gutwara Minisitiri w’intebe twagarutse ngo tumushyikirize umuyobozi ubifitiye ububasha, Komiseri Mukuru Banga, ngo amuhate ibibazo. Yinjiye muri jeep nta muntu wigeze amuhutaza cyangwa ngo amukomeretse.”



Izindi nkuru wasoma

Inkuru idasanzwe y’Abapolisi b’u Rwanda barangije ubutumwa muri Centrafrique

Umuyobozi wo muri Rusizi yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa umubiri w’uwazize Jenoside

Impano yanjye yarapfukamishijwe: Uko Ruswa n’Icyenewabo byatumye Bienvenue azinukwa Ruhago

Perezida Kagame na Louise Mushikiwabo bitabiriye umukino PSG yasezereyemo Arsenal i Paris

PSG yasesekaye ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League nyuma yo gusuzugura Arsenal



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-04-15 09:20:38 CAT
Yasuwe: 76


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Bikomeje-kuzamba-Abapolisi-7-bashinjwa-kwivugana-mugenzi-wabo-nyuma-yo-gutuka-Minisitiri-wIntebe.php