English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Kagame yagaragaje uburyo gukorana na Tshisekedi ari intambwe ikomeye mu mibanire y'ibihugu byombi

Mu kiganiro yatanze, Perezida Kagame yagaragaje ko kuba yakorana na Perezida Tshisekedi ari igikorwa cy'ingenzi kandi gishobora gutanga ibisubizo birambye ku bibazo by'ingutu by’ibihugu byombi. Yavuze ko yifuza ko ubufatanye bwabo bwakomeza kubyara umusaruro ushimishije, aho kumvikana ku byemezo by’ingirakamaro ari byo by’ingenzi kurusha gusa kuganira.

Perezida Kagame yari abajijwe igihe aheruka kuganirira na mugenzi we Congo, maze avuga ko bavuganye muri Nzeli 2022.

Kagame yagize ati "Ntabwo ndwanya igitekerezo cyo kuba navugana na we, ariko byaba bisaba ko tuvugana ibifitiye akamaro ibihugu byacu byombi, biganisha ku gukemura ibibazo.Ibyo nta kibazo binteye."

Kagame kandi yasobanuye impamvu gukorana n’umuyobozi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tshisekedi, ari kimwe mu bintu by’ibanze bikomeye yagiye abona mu myaka ya vuba, avuga ko yifuza ko ibyo bavuga bigira ishingiro kandi bikubahirizwa, aho kwivuguruza cyangwa guhindura ibyo bavuze nyuma.

Icyakora Kagame yasobanuye ati "gusa gukorana na Tshisekedi mugapanga, ni cyo kintu nabonye gikomeye kurusha ibindi. Jyewe ndashaka rwose no kumva umuntu wanyomoza akambwira ko bakoranye bigakunda. Mwumvikana ikintu, ariko yasohoka icyo mwavuganye kikaba kiribagiranye, cyangwa kigahindurwa, cyangwa se akanavuga ati reka ibyo ntabyo twavuze."

Kagame banamubajije icyo yabwira Tshisekedi baramutse bongeye guhura, maze aravuga ati "Namubwira nti ntiwari ukwiye kuba Perezida w’iki gihugu cyiza. Nitwongera guhura nzabimubwira."



Izindi nkuru wasoma

Hatangajwe impamvu uruzinduko rwa Perezida Kagame rwimuriwe muri BK Arena

Gen. Makenga yise Perezida Tshisekedi "ibandi" ndetse ashimangira ko M23 yiteguye ibiganiro

Perezida Kagame yagaragaje uburyo gukorana na Tshisekedi ari intambwe ikomeye mu mibanire y'ibihugu

Rubavu: Abahinzi b’ibisheke barataka igihombo gikomeye cyatewe n’Indwara bise ‘Amasunzu’

Perezida Kagame na Banki y’Isi mu bufatanye bushya: Imishinga igiye guteza imbere u Rwanda



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-12 17:08:20 CAT
Yasuwe: 36


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-Kagame-yagaragaje-uburyo-gukorana-na-Tshisekedi-ari-intambwe-ikomeye-mu-mibanire-yibihugu-byombi.php