English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Isasu rigomba kugenda ryanditseho izina ry’uwo rigenewe-Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko Ingabo z’u Rwanda n’inzego z’umutekano muri rusange zigomba kurangwa n’ubunyamwuga, ntizihagararire mu kwiga gusa ahubwo zikamenya gushyira mu bikorwa ubumenyi ziba zarahawe, mu rwego rwo kurinda igihugu n’Abanyarwanda.

 

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'abasaga 6000 barimo abofisiye nábandi basirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Abapolisi ndetse n'abo mu rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), aho yibukije ko inshingano zabo ari izo kurinda ubusugire bw’igihugu n’umutekano w’Abanyarwanda.

Perezida Kagame yavuze ko kurwana bitaba gufata imbunda ngo ukurikiranye urufaya rw’amasasu, ahubwo ari ugukoresha ubumenyi, ubuhanga n’ubunyamwuga.

Ati: “Niba ari ugukoresha imbunda, ugomba kwiga kuzikoresha kugira ngo urase umwanzi. Ntabwo ari ugufata imbarutso ukarasa amasasu gusa. Aho ntabwo uba warwanye. Ririya sasu rigomba kugenda ryanditseho izina ry’uwo warigeneye. Gufora murabizi, urafora rikagenda ugahamya.”

Yakomeje yibutsa ko hari abantu yagereranyije n’ibirura”, bashaka kwambura Abanyarwanda ibyabo no kubashyira mu kaga.

Ati: “Hari abantu b’ibirura, uhindukira wareba hirya bagashikuza akawe bakagatwara cyangwa se na we bakagutwara. RDF ishinzwe kurinda Abanyarwanda kugira ngo batazaribwa n’ibirura.”

Perezida Kagame yasabye inzego z’umutekano gukomeza gukorera ku nshingano zazo z’ingenzi: kurinda igihugu, abaturage n’ibyabo, kugira ngo nta wuzigera abambura umutekano n’agaciro kabo.

Perezida Paul Kagame kandi yashimangiye ko u Rwanda rugomba guhora rwiteguye umuntu uwo ariwe wese ucura imigambi yo kugirira nabi u Rwanda no kurushora mu bibazo. Yibukije inzego z’umutekano ko inshingano zabo zitagarukira gusa ku kurinda imbibi z’igihugu, ahubwo zishingiye ku kurinda ubuzima n’umutekano by’Abanyarwanda, kubarinda abashaka kubambura ibyabo no kubabuza gutera imbere.

Yasoje asaba Ingabo z’u Rwanda (RDF), Polisi y’u Rwanda na RCS gukomeza kugira indangagaciro zo gukorana ubunyamwuga, ubwitange n’ubudakuka ku gihugu, kuko ari bwo buryo bwonyine buzahora butsindira u Rwanda imbere y’abarushakira amahano.



Izindi nkuru wasoma

Isasu rigomba kugenda ryanditseho izina ry’uwo rigenewe-Perezida Kagame

Perezida Kagame yitabiriye inama yahuje Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma za EAC na SADC

Perezida Kagame yakiriye Abepisikopi Gatolika bitabiriye Inama ya SECAM

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Zaria Court Kigali

Perezida Kagame yasabye urubyiruko rwa Afurika kuba imbarutso y’impinduka zubaka umugabane



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-08-26 06:51:46 CAT
Yasuwe: 111


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Isasu-rigomba-kugenda-ryanditseho-izina-ryuwo-rigenewePerezida-Kagame.php