Félix Tshisekedi yashimangiye ubushuti budasanzwe yari afitanye na Vital Kamerhe
Yagize ati, “Njyewe ubwanjye ntabwo narinyiriwe mu rugendo rwo kumukuraho. Ibyabaye byose ni ibya politiki y’Inteko. Numvise amakuru nka buri wese, kandi nta ruhare na ruto mbifitemo.”
Kamerhe yeguye ku wa 22 Nzeri 2025, nyuma y’uko abadepite barenga 260 basinye icyifuzo cyo kumukuraho. Bamushinjaga imicungire itumvikana y’Inteko, kudaha bagenzi be ijambo ndetse no guhagarika ubugenzuzi ku mikorere y’inzego za Leta.
Ibi byatumye mu Nteko hagaragara kutumvikana gukomeye hagati y’abadepite n’ubuyobozi bwayo, bigera aho we ubwe afata icyemezo cyo kwegura.
Nubwo habayeho iyegura ryatangije impaka muri politiki ya RDC, Tshisekedi yavuze ko bitavuze ko amacuti ye na Kamerhe yarangiye.
Yagize ati, “Vital Kamerhe ni umuvandimwe wanjye. Twanyuze byinshi hamwe muri politiki y’igihugu cyacu. Iyegura rye ntabwo rihindura uko mubona.”
Iyegura rya Kamerhe ryasize inteko mu bihe bikomeye, kuko abadepite bagomba kongera kwiyemeza guhitamo umuyobozi mushya uzasimbura Kamerhe. Hari kandi impungenge ko amakimbirane hagati y’inteko n’ubuyobozi bwa Leta ashobora gukomeza.
Abasesenguzi bavuga ko ibyabaye kuri Kamerhe ari isomo rikomeye mu miyoborere y’inzego za Leta muri RDC, aho kugaragaza ubushishozi n’ubufatanye bizaba ngombwa mu gihe kiri imbere.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show