Abofisiye bato 1029 bahawe amapeti, Brian Kagame n'umwe muri bo”
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Ukwakira 2025, mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako riherereye mu Karere ka Bugesera, habereye ibirori byo gusoza amasomo no kwambika amapeti abofisiye bato bashya b’Ingabo z’u Rwanda (RDF). Ni umuhango ukomeye wahurije hamwe abayobozi bakuru b’igihugu, inzego za gisirikare n’imiryango y’abarangije.
Muri rusange, abofisiye bato 1029 nibo bambitswe amapeti, barimo 42 bize mu mashuri ya gisirikare yo hanze y’u Rwanda. Aba basore n’inkumi basoje amasomo atandukanye y’igisirikare mu rwego rwo kubategura kuyobora no gutanga umurongo mu ngabo.
Muri aba basirikare bashya harimo Brian Kagame, bucura bwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame. Yasoje amasomo ye mu Royal Military Academy Sandhurst mu Bwongereza, ishuri rikomeye rizwiho gutoza abayobozi b’ingabo ku rwego mpuzamahanga.
Kwinjira kwa Brian Kagame mu ngabo bibaye nyuma y’uko mukuru we, Capitaine Ian Kagame, nawe yinjiye mu Ngabo z’u Rwanda akaba ubu abarizwa mu mutwe urinda abayobozi bakuru b’igihugu. Ibi bishimangira umurage w’ubwitange n’ubusanzu umuryango wa Perezida Kagame ukomeje gutanga mu kurinda igihugu.
Abofisiye bato bafite inshingano zikomeye zo kuba umusingi w’igisirikare, kuko aribo baba bari ku isonga mu kuyobora abasirikare ku rugamba, kubashishikariza gukomeza indangagaciro z’igisirikare no kurinda umutekano w’igihugu.
Uyu muhango wabereye i Gako waranzwe n’ibirori byihariye, ugaragaramo imihango ya gisirikare irimo gutambuka kw’abasirikare bashya, imyiyerekano y’imyitozo n’amagambo y’abayobozi yashimangiye ko RDF ikomeje kubaka igisirikare cy’umwuga, cyubahiriza indangagaciro z’ubunyangamugayo, ubwitange no gukunda igihugu.
Mu butumwa bwatanzwe kuri uyu munsi , abayobozi b’igisirikare n’abandi bayobozi bitabiriye bashimye intambwe yatewe n’abarangije, babibutsa ko kuba umusirikare atari umwuga gusa, ahubwo ari indahiro yo guhora uharanira inyungu z’igihugu n’abaturage.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show