English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Kagame mu nama ya AU yihanangirije abashinja u Rwanda ibibazo bya Congo.

Perezida Paul Kagame yongeye gushimangira ko u Rwanda rudakwiye kugirwa umuhererekanyi w’ibibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), asaba abayobozi b’icyo gihugu kwicara bakishakira ibisubizo aho guhora biregura abandi.

Ibi yabigarutseho mu nama y’Akanama ka Afurika Yunze Ubumwe gashinzwe Amahoro n’Umutekano yabereye i Addis Ababa, aho yanenze uburyo bamwe bakomeje kwirengagiza ikibazo cy’umutwe wa FDLR, ukomeje kugira ingaruka mbi ku mutekano w’u Rwanda n’akarere muri rusange.

"FDLR ntiyakagombye kwirengagizwa"

Perezida Kagame yagaragaje ko hari abirengagiza ikibazo FDLR iteza, bagafatanya kuyifata nk’aho itabaho, ndetse bakanayitesha agaciro.

Yagize ati: "Ni gute FDLR imeze nk’itabaho mu bitekerezo bya bamwe? Cyangwa ni ukubera iki ari ikintu kirengagizwa kigafatwa nk’aho ari gito? Niba ubitesheje agaciro gutyo, uba utesheje agaciro amateka yanjye kandi sinshobora kubyemera kandi ntabwo nitaye ku wo uri we."

FDLR ni umutwe w’inyeshyamba ugizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ugakorera mu Burasirazuba bwa Congo. U Rwanda rumaze igihe rusaba ko wakurwaho burundu, ariko kugeza ubu ntiharafatwa ingamba zifatika.

U Rwanda si nyirabayazana w’ibibazo bya Congo

Perezida Kagame yavuze ko bidakwiye ko RDC ihora ishinja u Rwanda ibibazo byayo aho kwishakira ibisubizo.

Yagize ati: "Rimwe na rimwe hari abo numva bavuga ngo ni ryari Congo izafata inshingano mu gukemura ibibazo byayo? Ni gute Congo yumva ko ibibazo byayo byose bituruka hanze, bityo ikajya gushakira ibisubizo by’ibibazo byayo hanze? U Rwanda ntaho ruhuriye n’ibibazo bya Congo. Dufite ibibazo byacu tugomba gukemura kandi Congo ni nini cyane ku Rwanda ku buryo rutabasha kwikorera imitwaro yayo."

Aha yashimangiye ko u Rwanda rudakwiye guhora rushingirwaho mu kibazo cya M23, umutwe wa gisirikare urwanya Leta ya RDC, kuko ari ikibazo kigomba gukemurwa n’icyo gihugu ubwayo.

"Ntawe nsaba uburenganzira bwo kubaho"

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda, nubwo ari igihugu gito kandi gikennye, kidakwiye guteshwa agaciro cyangwa gusaba undi wese uburenganzira bwo kubaho.

Yagize ati: "Mu bari muri iki cyumba ntawe nsaba uburenganzira bwo kubaho cyangwa ngo musabe uko abantu banjye babaho. Nta n’umwe. Nzabaho kubera ko ari uburenganzira bwanjye. Ni uko bimeze." 

Iri jambo ry’Umukuru w’Igihugu rije mu gihe umubano w’u Rwanda na RDC ukomeje kuba mubi, aho Leta ya Kinshasa ishinja Kigali gutera inkunga umutwe wa M23, mu gihe u Rwanda rwo rwakomeje kwerekana ko ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro muri Congo ari icya RDC ubwayo.

Abasesenguzi bavuga ko ibi biganiro byaba byerekanye ko hakiri icyuho mu gushakira umuti urambye ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo, ariko nanone bigaha u Rwanda urubuga rwo gusobanura uko rubona ibyo birego bikomeza kurushinjwa



Izindi nkuru wasoma

Perezida Museveni yagize icyo avuga ku makuru yavugaga ko hari Ingabo ze zagiye kurwanya M23.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yamaganye imyanzuro ya EU.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari mu bitabiriye igitaramo cya John Legend.

Rubavu: Rwanda NGO Forum ije nk’umusemburo mu kurwanya Malariya, Igituntu na SIDA.

Ng’ubwo ubuhamya bw’abaturage bambuka umupaka wa Kamanyola uhuza u Rwanda na RDC.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-15 11:35:19 CAT
Yasuwe: 43


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-Kagame-mu-nama-ya-AU-yihanangirije-abashinja-u-Rwanda-ibibazo-bya-Congo.php