Burundi: Uko byagendekeye abanyarwandakazi 4 bafungiye i Gitega bakekwaho Ubutasi
Inkuru y’ifatwa ry’Abanyarwandakazi bane mu Burundi ryateye impagarara, aho bashinjwa ubutasi (espionnage) nyuma yo kwinjira muri icyo gihugu bitabiriye ubukwe. Aba bagore baratakambira ubuyobozi bw’u Burundi ndetse n’abategetsi b’u Rwanda kugira ngo bahabwe ubutabera, kuko bavuga ko bafunzwe bazira ubusa.
Chantal Nyirahabineza, umwe mu bafashwe, yatangarije Umuseke ko we na bagenzi be bafashwe nyuma yo kwerekana ibyangombwa byabo ku mupaka w’u Burundi, aho babemereye kumara iminsi itatu muri icyo gihugu. Nyuma y’igihe gito bageze i Gitega, inzego z’umutekano zarabafashe, zibashinja ubutasi, maze bahita bajyanwa gufungirwa muri Gereza y’i Gitega.
Umugore, usanzwe ari umushoferi w’amakamyo manini atwara amavuta ya petrole, avuga ko bahuye n’ubuzima bugoye muri gereza, aho basabwe gutanga ruswa igera kuri miliyoni 10 z’amarundi kugira ngo barekurwe. Nyamara, nubwo ayo mafaranga yatanzwe, ntacyo byatanze kuko bakomeje gusabwa andi mafaranga.
Me Michella, umunyamategeko ubakurikirana, yavuze ko baregwa icyaha cy’ubutasi, ariko ko ibyo baregwa bidafite ishingiro.
Yagize ati: “Baraburanye muri chambre de Conseil (ifunga n’ifungurwa by’agateganyo), ariko bavuze ngo baburane bafunzwe. Jyewe ubu mfite ukwizera Imana niyo izobakurayo iciye mu nzira yayo kuko barera (nta cyaha bafite).” Yongeraho ko ikibazo cyabo cyashingiwe ku kibazo cya dipolomasi hagati y’u Burundi n’u Rwanda, aho bagizwe ibitambo by’icyo kibazo.
Nubwo aba bagore bagaragaje ko bugarijwe n’ubuzima bukakaye muri gereza, ubuyobozi bw’u Rwanda ntiburatangaza icyo burimo gukora ngo bubafashe. Alain Mukuralinda, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, ntiyigeze asubiza Umuseke ku kibazo cyabo. Gusa, Nyirahabineza avuga ko umwe mu bakozi ba Ambasade y’u Rwanda i Burundi yamenye ikibazo cyabo.
Mu gihe umubano w’u Rwanda n’u Burundi ukomeje kuba mubi, aho u Burundi bushinja u Rwanda gufasha imitwe iburwanya, ifungwa ry’aba bagore rije ryongera umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi. Imipaka irafunze, kandi ubufatanye bwari busanzweho bwahagaze, bigaragaza ingorane abagenzi baturuka muri ibi bihugu bahura na zo.
Aba bagore basaba ko Leta y’u Rwanda ibafasha kugira ngo barekurwe, kuko bavuga ko ntacyo bakoze gituma bafungwa. Ibi bibaye mu gihe impaka za dipolomasi hagati y’ibihugu byombi zikomeje gututumba, aho n’abandi banyarwanda benshi bari kwitondera kujya mu Burundi kubera impamvu z’umutekano.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show