Nyanza:Umushyumba yasanzwe ku mugore w'abandi arakubitwa kugeza abaye intere
Mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Mukingo mu Kagali ka Kururi mu Mudugudu wa Nkiko umugabo usanzwe ari umushyumba yasanzwe mu rugo rw'abandi ari kwiha akabyizi barumukubita kugeza anegekaye.
Umwe mu babonye ibyo biba yavuze ko uwo musore usanzwe ari umushyumba, yagiye mu rugo rw'abandi asambana n'umugore w'abandi bikekwa ko ari uwa nyiri ururugo.
Yagize ati”Uwo mushyumba bamusanze ari kwiha akabyizi baramukubita gusa yatakaga mu nda kandi uwo mugore yari yasinze.”
Umwe mu bayobozi b'inzego zibanze zaho ibyo byabereye yavuze ko nawe yagiye kureba ibiri kuba ahageze asanga uwo musore aryamye hasi yambaye akenda k'imbere arebye haruguru ahabona igitenge.
Yavuze ko abaturage bavugaga ko icyo gitenge ari icyo uwo mugore naho ibyo kuba basambanye byo yirinze kubyemeza.
Uwo muyobozi yakomeje avuga ko uwo musore nubwo yakubiswe nta gikomere yagaragazaga.
Icyo gihe ubuyobozi bwahise bumujyana aho yakoraga akazi k'ubushyumba mu Mudugduu wa Murehe mu Kagali ka Kururi mu Murenge wa Nyanza nubwo yafatiwe mu Mudugudu wa Nkiko muri kariya Gace.
Ubwo UMUSEKE dukesha iyi nkuru wageragezaga kuvugisha Umuyobozi w'Umurenge wa Mukingo ntabwo byabashije gushoboka.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show