English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umugore bivugwa ko ariwe wenyine wari usigaye mu muryango yasanzwe yapfuye

Mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Kabagari, habonetse umurambo wa Ntashamaje Renatha umwe mu barokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akaba ari nawe wari usigaye mu muryango we.

Uyu mubyeyi w'imyaka 51 y'amavuko yari atuye mu Mudugudu wa Kanyinya , Akagali ka Rwonga Umurenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango.

Abahaye UMUSEKE amakuru bavuga ko Nyakwigendera ariwe wari usigaye mu muryango we kuko ababyeyi be bombi n'abavandimwe be bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Bakomeza bavuga ko uwo mugore yibanga kuko umwana we w'umukobwa atuye mu mujyi wa Kigali.

Umurambo wa Nyakwigendeera wasanzwe mu rutoki muri metero 200 uvuye aho yari atuye, ubwo hari saa tanu z'amanywa.

Babiri bawubonye bagakeka ko yishwe anizwe ndetse ko yakubiswe ikintu mu mutwe nkuko babihamya.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umusigire w'Umurenge wa Kabagari Benimpuhwe Marie Gorethi avuga ko iyi nkuru y'urupfu rwa Ntashamaje bayamenye bahamagara inzego z'Ubugenzacyaha na Polisi.

Ati “Icyamwishe ntabwo turakimenya, ababishinzwe batangiye gukora iperereza.”

Ntashamaje Renatha yakoraga mu Kigo cy’ishuri ryisumbuye giherereye muri uwo Murenge wa Kabagari, inzu yabagamo basanze ikinze.

Umurambo we wajyanywe mu Bitaro by’Igitwe kugira ngo ukorerwe isuzuma.



Izindi nkuru wasoma

Urugo ni Gereza – Amagambo ya 50 Cent wanze gushaka umugore.

Nagombaga gukora ibikomeye kugira ngo nitwe ukomeye - Umunyezamu Ntwari Fiacre.

Musonera Germain wari ugiye kuba umudepite yafunzwe

Uganda yavumbuye utundi duce twari twihishemo peteroli

Umugore bivugwa ko ariwe wenyine wari usigaye mu muryango yasanzwe yapfuye



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-20 16:30:05 CAT
Yasuwe: 49


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umugore-bivugwa-ko-ariwe-wenyine-wari-usigaye-mu-muryango-yasanzwe-yapfuye.php