English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umugore n'abana be batanu bishwe n'ibiryo

Urwego rushinzwe umutekano muri Nigeria,rwatangaje ko nyuma yo gukora iperereza ku cyateye urupfu rw'umubyeyi n'abana be batanu,basanze uwo muryango ushobora kuba warishwe n'ibiryo bariye byararengeje igihe.

Amakuru avuga ko uyu muryango w'abantu batandatu wari utuye muri Leta ya Kano, mu Mudugudu wa Karkari ahazwi cyane nka Gwarzo.Biravugwa ko aba bapfuye ku wa Gatanu tariki ya 15 Kanama uyu mwaka.

Umuyobozi wa Polisi muri Nigeria ,SP Abadullahi Haruna,yemeje ibyaya'amakuru y'urupfu rw'uyu mugore n'abana be batanu nyuma yo kugezwa mu bitaro bikuru bagahita bahasiga ubuzima.

SP Abadullahi Haruna, yavuze ko bitaremezwa neza icyateye urupfu rw'abagize uyu muryango gusa bakaba bakomeje iperereza ndetse bakaba bategereje ibisubizo by'abaganga nyuma y'isuzuma riri gukorwa.

Biravugwa ko intandaro y'urupfu yaba yaturutse ku ifu y'imyumbati yari yarataye manda, hanyuma bakaza bateka ibiryo byaje kubamerera nabi bose bahita bapfa.



Izindi nkuru wasoma

Urugo ni Gereza – Amagambo ya 50 Cent wanze gushaka umugore.

Umugore bivugwa ko ariwe wenyine wari usigaye mu muryango yasanzwe yapfuye

Umugore n'abana be batanu bishwe n'ibiryo

Imodoka yari itwaye abafana ba APR FC yakoze impanuka batanu barakomereka

Umuryango w'abantu batanu wapfiriye mu mpanuka y'imodoka



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-18 17:02:39 CAT
Yasuwe: 53


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umugore-nabana-be-batanu-bishwe-nibiryo.php