English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Urugo ni Gereza – Amagambo ya 50 Cent wanze gushaka umugore.

 

Umuraperi 50 Cent yahishuye impamvu atigeze ashaka umugore, yavuze amagambo akomeye  aho yatangaje ko abona urugo ari nka Gereza, aho yanavuze ko amakosa yose yigeze akora ko hatarimo kuba yarashatse umugore, akomeza avuga ko atazigera ashaka umugore mubuzima bwe.

Umuraperi ukomeye isi ifite muruhando rwa muzika,50 Cent yabitangarije ‘The Late Show With’  nyuma yo kubazwa icyo kibazo n’umwanditsi  Stephen Colbert, maze amusubiza ashije amanga amubwira ko atazigera ashaka umufasha ko aramutse abikoze yaba akoze ikosa rikomeye.

Yagize Ati:”Hoya,hoya. Ubu mfite umutekano, ntabwo  ndi imbohe ndishimye kandi ndatekanye, iyo nitegereje neza njya  mbona urugo ari  gereza yabahisemo  inzira yo kurushinga  bakabana nk’umugore n’umugabo.”

 

Yakomeje avuga ko  kugeza ubu ari ingaragu kandi ko yabigezeho,yunze mo kandi ko kubaho atuje kandi atekanye  ko aruko atatekereza kubijyanye no gushyingirwa.

 

Uyu  murapere wo muri Leta Zunze Zunze Ubumwe za Amerika  muri Mutarama uyu mwaka yanditse kurubuga rwe rwa Instagram,imishinga afite muri uyu mwaka dore ko hanagaragaye mo ko atazigera ashaka umugore.

 

50 Cent wakundanyeho n’abagore batandukanye bamwe muribo twavuga nka  Ciara akaba n’umuhanzi,umukinnyi kazi wamamaye muri filime zitandukanye  Vivica A.Fox ndetse  n’umunyarwenya Chalsea  Handler.

Ubu  akaba yarari  murukundo  n’umunyamideli  Jamira Haines n’ubwo  bitazwi niba bakiri kumwe.

Uyu 50 Cent afite abana babiri  ariko badahuje ababyeyi,  harimo  umuhungu witwa Marquise  Jackson  yabyaranye n’umugore witwa Shaniqua Tompkins  n’undi  witwa  Sire Jackson  yabyaranye n’uwahoze ari umukunzi we witwa Daphne Joy.



Izindi nkuru wasoma

Urugo ni Gereza – Amagambo ya 50 Cent wanze gushaka umugore.

DRC: Imfungwa 129 zimaze gupfira muri gereza ya Makala

DRC:Muri gereza ya Butembo hamaze gupfira imfungwa 56

URwanda rwatangiranye ishyaka no gutsinda mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi

Gen Muhoozi aratabariza Umudepite uri muri gereza wazize kuba amushigikiye



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-11 19:21:39 CAT
Yasuwe: 38


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Urugo-ni-Gereza--Amagambo-ya-50-Cent-wanze-gushaka-umugore.php